RFL
Kigali

FIFA WC 2018: Croatia bageze ku mukino wa nyuma bakuyemo Abongereza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/07/2018 1:13
0


Ku nshuro ya mbere kuva bashinga ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu 1912, Croatia bageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka batsinze Abongereza ibitego 2-1 mu mukino wa kimwe cya kabiri wakinwaga kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nyakanga 2018.



Ikipe y’Abongereza (The Three Lions) ni bo bafunguye amazamu ku munota wa kane (4’) ubwo Kieran Trippier myugariro w’iburyo mu ikipe ya Tottenham Hotspur yabatsindiraga igitego kuri coup franc yateye ikagana mu izamu.

Bavuye kuruhuka ni bwo Croatia batangiye kwivugurura bityo ku munota wa 68’ ni bwo Ivan Perisic yababoneye igitego cyo kwishyura mbere yuko iminota 90’ ishira bakabongera indi minota 30’ (AET).

Iyi minota bongeyeho yabaye amahirwe ya Croatia kuko ubwo bari bageze ku munota wa 109’ Mario Mandzukic yatsinze igitego cyabaye amateka akomeye ku batuye n’abafite aho bahurira n’igihugu cya Croatia.

Abongereza baherukaga umwanya ukomeye mu gikombe cy’isi ubwo bagitwaraga mu 1966 mu gihe Croatia ari ubwa mbere bageze ku mukino wa nyuma mu nshuro eshanu (5) bamaze kwitabiramo igikombe cy’isi kuko bakigezemo bwa mbere mu 1998.

Captain Harry Kane and the goalscorer cannot contain their delight after taking an early lead in Moscow on Wednesday

Kieran Trippier yishimira igitego cyafunguye amazamu

The Croatian players rush to congratulate the match-winner Mandzukic as they head to their first ever World Cup final

Croatia ku gitego cyabo cya kabiri bishimye bikomeye 

Ikipe ya England izakina na Belgium bahatanira umwanya wa gatatu dore ko bari banazamukanye mu itsinda rya karindwi (G) bakurikirana. Belgium bari bazamutse ari aba mbere n’amanota icyenda (9) mu gihe England bari aba kabiri n’amanota atandatu (6).

Croatia yageze ku mukino wa nyuma mu mateka yayo, yari yazamutse iyoboye itsinda rya kane (D) kuko yari ifite amanota icyenda (90) ikurikirwa na Argentina ya kabiri n’amanota ane (4). Muri iyi mikino y’amatsinda ni nabwo Croatia yanyagiraga Argentina ibitego 3-0.

France kuri ubu inahabwa amahirwe yo guterura igikombe cyaza gisanga icyo baheruka mu 1998, bazamutse bayoboye itsinda rya gatatu (c) n’amanota arindwi (7) kuko bazamutse bakurikiwe na Denmark yari ifite amanota atanu (5).

Ku wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018 Saa kumi z’amasaha ya Kigali (16h00’) ni bwo hazaba hakinwa umukino w’umwanya wa Gatatu mu gihe ku Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018 ari bwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma uzahuza ikipe y’igihugu ya France na Croatia saa kumi n’imwe ku masaha yo mu Rwanda (17h00’).

Ivan Perisic, Mario Mandzukic and Dejan Lovren leap high but cannot block the free-kick as it bends towards their goal

Danijel Subasic is left stranded as Kieran Trippier's free-kick beats his dive and nestles into the top corner of the net

Igitego cya Kieran Trippier 

Kieran Trippier roars in celebration after giving England a fifth minute lead against Croatia with a stunning free-kick

Kieran Trippier is mobbed by his jubilant team-mates after giving England the early advantage against the Croatians

Abongereza bishimira igitego

The Juventus striker would go on to have the last laugh as he fired Croatia into their first ever World Cup final against France

Mario Mandzukic ukinira Juventus ni we watumye Croatia iva mu nzara za England

Isozwa ry’igikombe cy’isi 2018:

Kuwa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018

Umwanya wa Gatatu: Belgium vs England (St Petersburg, 16h00’)

Ku Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018

Umukino wa nyuma: France vs Croatia (Luzhniki,17h00’)

The Croatian players celebrate in front of their jubilant supporters after equalising against England in the 68th minute

Abanya-Croatia bishimira igitego

Jordan Pickford rushes off his line to deny Mario Mandzukic as Croatia search for a winner in the first-half of extra-time

Mario atsinda igitego

Kieran Trippier is helped off the pitch by England physios after suffering a muscle injury late into extra-time

Kieran Trippier yaje kuva mu kibuga arandaswe kubera umunaniro

Ivan Rakitic and Dele Alli clash in the closing stages of the game as tempers boil over with a World Cup final place at stake

Dele Ali ashaka kumvana imitsi na Ivan Rakitic

Croatia right-back Sime Vrsaljko is back on the line to head Stones' effort away from goal and keep the semi-final level

Abongereza bagiye bahusha ibitego

John Stones rises highest to direct a free header towards goal but sees his effort agonisingly cleared off the line by Croatia

John Stones ahiga igitego cy'Abongereza 

Ivan Perisic checks on his Croatian team-mate Ivan Strinic, who has to be taken off due to an injury in extra-time

Ivan Perisic abaza Ivan Strinic niba byanze ngo bamusimbuze

Gareth Southgate marshalls his troops as England's World Cup semi-final against Croatia heads in to extra-time

Inama za nyuma y'iminota 90'

Mario Mandzukic chests the ball down and thumps an effort at goal but it is straight at England goalkeeper Jordan Pickford

Mario Mandzukic amereye nabi Kyle Walker

The referee calls for medical attention to be given to Kyle Walker after the ball struck him in the midriff blocking a shot on goal

Kyle Walker nawe byanze ava mu kibuga 

Raheem Sterling goes to ground inside the box as he tries to find a way through for England as Croatia defend in numbers

Raheem Sterling (10) ahiga igitego cya England 

Croatia winger Ivan Perisic grapples with England defender Kyle Walker and tries to get the ball off him to re-start play

Ivan Persic ashaka kunigana na Kyle Walker

England striker Harry Kane is sent tumbling into the advertising hoardings after being on the end of a strong challenge

Harry Kane kapiteni w'u Bwongereza asunikwa akagwa mu byapa byamamaza

Dejan Lovren makes his feelings known to the referee as he felt Croatia were denied a penalty on the stroke of half-time

Dejan Lovren abaza umusifuzi niba afashe icyemezo cyiza

England defender Harry Maguire muscles opposite number Ante Rebic off the ball and brings it out from defence

Harry Maguire (6) ahanganye na Ante Rebic (18)

Luka Modric remonstrates with referee Cuneyt Cakir as another decision goes against Croatia in the first-half in Moscow

Luka Modric aburanira Croatia

Kane then went on to miss a glaring one-on-one opportunity by hitting his effort too close to goalkeeper Danijel Subasic

Uburyo Harry Kane yakabaye yabonyemo igitego cy'Abongereza 

Croatia's defensive midfielder Marcelo Brozovic passes the ball along the ground as Jordan Henderson puts the pressure on

Marcelo Brozovic  (11) ahanganye na Jordan Henderson (8) hagati mu kibuga 

Croatia striker Mario Mandzukic leaps to get his head on the ball under pressure from John Stones and Jordan Henderson

Mario Mandzukic (17) hejuru ya Jordan Henderson (8) na John Stones (5) abashakamo igitego

England goalkeeper Jordan Pickford leaps high and catches the ball in his gloves ahead of the efforts of Ivan Perisic

Jordan Pickford umunyezamu wa England afata umupira 

England midfielder Jordan Henderson gets his foot on the ball as Croatia captain Luka Modric watches in earnest

Jordan Henderson yirenza umupira ari imbere ya Luka Modric

Croatia midfielder Ivan Rakitic looks to get his foot on the ball early in the game as John Stones tries to put pressure on

Ivan Rakitic (7) ku mupira abangamiwe na John Stones (5)

Harry Maguire leaps ahead of Croatia centre-back Domagoj Vida but cannot direct his header from a corner goalwards

Harry Maguire (6) arwana ku ikipe ye kuko Domagoj Vida yari amwugarije 

England forward Raheem Sterling looks to explode forward early in the game but is denied by Croatia's Domagoj Vida

Raheem Sterling ashaka guhita

The two captains Luka Modric and Harry Kane exchange a handshake ahead of kick-off at the Luzhniki Stadium on Wednesday

Ubwo abakapiteni b'amakipe yombi batombolaga ibibuga 

The scene was set at the Luzhniki Stadium ahead of kick-off as both sides stepped out for the national anthems

Luzhniki Stadium yari yakubise yuzuye 

Abakinnyi bitabajwe mu mukino:

Croatia: Subasic, Vrsaljko, Lovren, Vida, Strinic (Pivaric 95), Rakitic, Brozovic, Rebic (Kramaric 101), Modric (Badelj 119), Perisic, Mandzukic (Corluka 116)

England: Pickford, Walker (Vardy 112), Stones, Maguire, Trippier, Alli, Henderson (Dier 97), Lingard, Young (Rose 90), Sterling (Rashford 74), Kane

Ivan Perisic yishimira igitego yatsinze yishyura

Ivan Perisic drifts in front of Kyle Walker and gets his foot ahead of the England defender's head to divert  a cross into the net

Uburyo yagitsinzemo

Mario Mandzukic celebrates after putting Croatia in front for the first time with just 11 minutes remaining in Moscow

Mario Mandzukic yishimira igitego cyaraje neza Abanya-Croatia

Croatia celebrate with their hordes of fans inside the Luzhniki Stadium as their place in the final was confirmed with victory

Abakinnyi ba Croatia hafi y'abafana 

The Croatian players celebrate at the end of the game after reaching their first ever World Cup final against France

Abakinnyi ba Croatia ku munota wa nyuma

The England boss puts his arm around England captain Harry Kane as they thank the fans for their support out in Russia

Gareth Southgate consoles Harry Maguire after England crashed out of the World Cup at the Luzhniki Stadium

Gareth Southgate saves a hug for England's heroic No 1 Jordan Pickford after the end of the game on Wednesday night

Gareth Southgate umutoza wa England yihanganisha abakinnyi

England's players look dejected after the final whistle blows to confirm their World Cup exit at the semi-final stage

The England players gathered in the centre-circle after the game as they come to terms with the defeat by Croatia

Umwanya utari woroshye ku bakinnyi b'u Bwongereza 

Photos: DailMailOnline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND