RFL
Kigali

CECAFA KAGAME CUP 2018: Meddie Kagere yafashije Simba SC kugera ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/07/2018 18:41
0


Meddie Kagere umunyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC yayifashije kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME CUP 2018 abafasha gutsinda JKU igitego 1-0 mu mukino wa kimwe cya kabiri wakinwaga kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nyakanga 2018 i Dar Es Salam muri Tanzania.



Meddie Kagere wageze muri Simba SC avuye muri Gormahia FC, yatsinze igitego ku munota wa 44’ w’igice cya mbere cy’umukino wakinirwaga kuri sitade y’igihugu cya Tanzania izwi nka Uwanja wa Taifa.

Umukino ukaba ari nako warangiye bityo bituma iyi kipe itozwa na Masud Djuma igera ku mukino wa nyuma izahuriraho na mucyeba wayo Azam FC yahageze itsinze Gormahia FC ibitego 2-0. Gormahia FC izahura ba JKU mu mukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu uzabanziriza umukino wa nyuma kuwa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018.

Muri uyu mukino, ikipe ya Simba SC wabonaga ifite imbaraga kurusha JKU mu bijyanye no kuba bagera imbere y’izamu kuko n'ubwo Meddie Kagere yatsinze igitego kimwe hari ubundi buryo butatu yagiye aburamo amahirwe yo kureba mu izamu cyo kimwe na myugariro Serge Wawa Pascal bakinana muri Simba Sport Club muri Tanzania.

Meddie Kagere umukinnyi uri mu bihe byiza mu Karere

Meddie Kagere umukinnyi uri mu bihe byiza mu Karere ka CECAFA 

Ubwiganze mu mukino kuri Simba SC bwatumye iyi kipe yiharira umupira ku kigero cya 56% mu gihe JKU bawutindanye ku kigero cya 44%. Simba SC bateye amashoti ane (4) agana mu izamu babonamo igitego kimwe mu gihe KJU babikoze inshuro eshatu (3) bakabura igitego. JKU yateye amashoti atanu (5) aca kure y’izamu mu gihe Simba SC babikoze inshuro esheshatu (6). Simba SC bateye koruneri enye (4) kuri ebyiri (2) za JKU.

Simba SC bakoze amakosa 23 kuri 22 ya JKU itigeze irarira mu gihe Simba SC baraririye inshuro ebyiri (2). Muri uyu mukino habonetsemo amakarita abiri y’umuhondo (2) yagabanwe n’amakipe yombi.

Simba SC iheruka ku mukino wa nyuma muri 2011 ubwo yahatsindirwaga na mucyeba wayo Yanga Africans igitego 1-0 ikanatwara igikombe ubwo iri rushanwa ryari ryabereye n’ubundi muri Tanzania aho aya makipe ahora ahanganiye.

JKU (Umweru) izahura na Gormahia FC mu guhatanira umwanya wa Gatatu

JKU (Umweru) izahura na Gormahia FC mu guhatanira umwanya wa Gatatu

Azam FC ifite iki gikombe, yageze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya itsinze Gormahia FC ibitego 2-0. Muri 2015 ubwo Azam FC yatwaraga igikombe nabwo yari yatsinze Gormahia FC ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma wakiniwe n’ubundi muri Tanzania.

Iki gikombe bari gukinira giterwa inkunga ikomeye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME, Simba SC ni yo igifite inshuro nyinshi kuko ibitse ibikombe bitandatu (6/1974, 1991, 1992, 1995, 1996 na 2002)  kuko icya mbere yagitwaye mu 1974 itsinze Abaluhya yo muri Kenya ku mukino wa nyuma.

Igikombe cya CECAFA KAGAME CUP Simba SC iheruka yagitwaye mu 2002 itsinze Prince Louis (Burundi) igitego 1-0 ku mukino wa nyuma ubwo bakiniraga muri Zanzibar. Azam FC bazaba bahurira ku mukino wa nyuma igifite inshuro imwe (1) yagitwayemo mu 2015.

Bruce Kangwa  akurikiwe na Jacques Tuyisenge

Azam FC (ubururu) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Gormahia FC ibitego 2-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND