RFL
Kigali

"Ni njye mugabo uhiriwe kurusha abandi bose bo ku isi" Bishop Gacura ubwo yashimiraga umugore we

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/07/2018 17:05
0


Bishop Gacura Canisius ni umushumba w'itorero Worship Center rikorera i Nyamirambo aho yabatije izina Nyabugingo. Uyu mupasiteri ufite ubumuga bw'ingingo yashimiye cyane umugore we ukomeje kumwereka urukundo ruhebuje bityo akaba asanga ari we mugabo uhiriwe cyane ku isi.



Bishop Gacura agendera mu kagare. Umurimo w’Imana awukora yicaye mu kagare bitewe n'uburwayi yagize ari nabwo bwaje kumuviramo ubumuga ubu ntajya ahaguruka. Ni umugabo wubatse, by'akarusho afite umugore umukunda cyane witwa Allen Gacura. Mu butumwa yanyujije kuri Facebook, Bishop Gacura yashimiye cyane Imana yamuhaye umugore we mwiza. Yakomeje agira ati: "Ndi umugabo uhiriwe cyane kuri uyu mugabane. Ndagukunda mwamikazi wanjye mwiza, njye nawe tuzakora ibikomeye mu bwami"

Bishop Gacura Canisius

Ubutumwa Bishop Gacura yanyujije kuri Facebook

Avuga uko yaje kugira ubu bumuga bw'ingingo, mu buhamya dukesha urubuga Agakiza Bishop Gacura yagize ati: "Uko byagenze rero ndibuka ko hari mu mwaka w’1985 ubwo mu gihugu cya Uganda hari harimo intambara bigatuma abantu batinya kunyura mu muhanda bakinyurira mu bihuru. Icyo gihe rero nanjye nari mfite imyaka irindwi nari ndagiye inka ndi kumwe na data wacu, noneho ebyiri muri za nka zirabyara data wacu arambwira ngo nihute njye kubwira mu rugo ko inka zabyaye ndagenda, icyo gihe twari mu birometero bitanu uvuye mu rugo, ubwo naragiye ngeze mu nzira ndibwa n’inzoka y’impiri ako kanya umubiri wanjye wose uhita uhinduka.

Icyo gihe byari ibintu bigoye cyane kugira ngo ngere mu rugo kuko kugenda sinabishoboraga ndataka cyane ariko sinari mfite uwantabara kuko ari mu rugo bari bazi ko ndi kumwe na data wacu kandi na we yari azi ko nageze mu rugo. Nabuze uko ngenda ndikurura biranga ariko ubwo nendaga kugera mu rugo nza gutaka cyane mvuza induru papa aza kuntabara aranterura anjyana mu rugo namaze ibyumweru bitatu ntajya kwa muganga ahubwo bampa imiti y’ibyatsi ngo barebe ko nakira ariko ubumara bw’inzoka buragenda bwuzura umubiri wanjye kuko muri ibyo byumweru bwari bumaze kugera mu gituza. 

Mu byukuri nabonye inyo zijoga mu mubiri wanjye nkabona amagufwa arimo aratakara nyareba kuko hari mu gihe cy’intambara nta n’aho wabona ujya kwivuriza, nyuma yaho papa amaze kubona ko ikirenge kigiye gucika anjyana kwa muganga hashize amezi abiri ndi kwa muganga ndakira neza ndongera ndagenda. Mu mwaka w’1986 rero ni bwo naje kurwara indwara yaje no kumugaza, ndibuka ko nafashwe n’iyo ndwara saa kumi n’imwe za nimugoroba ndibwa mu ngingo zose ku buryo byagiye kugera saa mbiri z’ijoro ntabasha kwiyegura, bishatse kuvuga ko mu masaha ane yonyine nari maze kubona ubuzima bwanjye bujya mu kaga kuko sinabashaga no kubyuka ngo nicare, ubwo muri icyo gihe baramvuje birananirana, bavuga ko ndwaye imbasa ariko kumvura biranga.

Bishop Gacura Canisius

Bishop Gacura abwiriza akanasengera abantu yicaye mu kagare

Benedata ndagira ngo mbabwire ko nagize ububabare bukabije cyane ku buryo ijoro rimwe naribonagamo umwaka wose kubera kuribwa ahantu hose nkataka ariko singire untabara kuko no mu rugo bari barabuze icyo bankorera igihe cyaje kugera rero ndamugara kuko nabaga ntabasha no gukandagira ariko bakomeza kunjyana mu bavuzi ba gakondo ari nabo bankoreraga ibya mfurambi. Aba bavuzi bampagarikaga ku ngufu ntabishoboye, nahagarara imbaraga zikabura nkagwa ubundi bakampagurukisha inkoni, mwa bantu mwe narakubiswe nkubitwa ntazi icyo nzira mu rugo nabo babibona bakibwira ko ari bwo buryo bwo kumvura ndakubitwa inkoni nyinshi bashaka ko mpagarara kandi ntakibishoboye, narakubiswe wakongeraho n’ububabare nabaga mfite nsanga ndi mu mubabaro uhoraho, ndataka ariko sinagiraga uwo kuntabara.

Igihe cyarageze kumvura bankubita birabananira uwamvuraga abwira papa kuncyura bagategereza igihe nzapfira, ubwo nageze mu rugo mba aho, umunsi umwe umuturanyi aza kubwira nyogokuru ati ariko uyu mwana ko akomeza kubarushya cyane mwamuhaye umuti agapfa ntakomeze kubarushya ko atazabaho? Ndashima Imana itaratumye mpfa uwo munsi. Nyuma y’umwaka rero naje kwiga kwicara, niga kuva aho ndi nkagera ku muryango ariko ngahorana agahinda kenshi cyane, najyaga ndara mvuza induru nibaza impamvu Imana yangize ityo, ubwo rero naje kwiyakira uburwayi bw’imbasa bunsigira ubumuga ubu simbasha kugenda.

Bishop Gacura Canisius

Bishop Gacura hamwe n'umuryango we

Ariko ubu ndashima Imana yo yangize gutya ikemera ko mera gutya byari gushoboka ko nicwa na ya nzoka ariko ntibyakunze, byari gushoboka ko nicwa n’inkoni nakubitwaga ariko sinapfuye, byari gushoboka ko nicwa n’iseru cyangwa imbasa ariko sinapfuye Imana ihabwe icyubahiro yo yandinze. Igihe kimwe nigeze kwicara nibaza ubuzima bwanjye uko buzagenda, ndeba ukuntu ntigeze niga ndeba ukuntu ntabasha kugenda, nkabona utwana duto turavuka tugahita twiruka nkibaza amaherezo y’ubuzima bwanjye nkayabura.

Ndavuga nti ese ubu nzaba umugabo? Mbese nzashaka umugore? Nimushaka se nzabasha kubyara abana? Nimbabyara se nzabasha kubarera bakure? Namaze kubona ko nta gisubizo nkuye muri ibyo bibazo byose mpita nyoboka itabi urumva ko nari maze kuba umusore kandi ntabasha guhaguruka, najyaga ntuma abana itabi nkarinywa ngo ndebe ko nasinzira bikanga ngeze aho ntekereza kwiyahura ndetse ndagenda ndabigerageza ngeze ku ruzi.

Bishop Gacura Canisius

Bishop Gacura hamwe n'umugore we

Bishop Gacura Canisius

Umugore wa Bishop Gacura arashimirwa cyane gukunda no kwita ku mugabo we

Bishop Gacura Canisius

Bishop Gacura Canisius

Bishop Gacura Canisius umushumba mukuru wa Nyabugingo Worship Center

Bishop Gacura Canisius

Igiterane kigiye kubera ku itorero rikuriwe na Bishop Gacura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND