Kigali

CECAFA KAGAME CUP 2018: Azam FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Gormahia FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/07/2018 15:55
0 0 0 0 0 Loading... 0

Ikipe ya Azam FC muri Tanzania yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME CUP 2018 itsinze Gormahia FC ibitego 2-0 mu mukino wa kimwe cya kabiri wakinwaga ku gica munsi cy’uyu wa Gatatu tariki 11 Nyakanga 2018 i Dar Es Salam muri Tanzania.



Amakipe yombi yakinnye iminota 90’ isanzwe irangira banganya 0-0 niko guhita bahabwa iminota 30’ y’inyongera y’ikirenga (Extra-Time).

Ku munota wa 92’ ni bwo Azam FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Ditram Chimbi mbere y'uko Bruce Kangwa ashyiramo ikindi ku munota wa 100’ mu mukino wasifuwe na Hakizimana Louis umunyarwanda akaba n’umusifuzi mpuzamahanga.

Muri uyu mukino, ikipe ya Azam FC yagaragaje umupira mwiza cyane mu gice cy’iminota y’inyongera kuko umukino warangiye igaragaje ko yihariye umupira ku kigero cya 57% mu gihe Gormahia FC yari ku kigero cya 43%.

Bruce Kangwa  arekura ishoti

Bruce Kangwa  arekura ishoti

Azam FC yateye amashoti atandatu (6) agana mu izamu abyara ibitego bibiri (2) mu gihe Gormahia FC bateye amashoti umunani (8), Azam kandi bateye amashoti ane (4) aca kure y’izamu mu gihe Gormahia FC babikoze inshuro zirindwi (7).

Gormahia FC bateye koruneri nyinshi kuko bateye umunani (8) mu gihe Azam FC babikoze inshuro eshatu (3). Azam FC bakoze amakosa 26 mu gihe Gormahia FC bakoze amakosa 23 bakararira inshuro imwe (1) mu gihe Azam FC babikoze inshuro icyenda (9).Uyu mukino wabonetsemo amakarita abiri y’umuhondo kuko buri kipe yabonye imwe.

Azam FC yageze ku mukino wa nyuma izahuramo hagati n’ikipe igomba kuva mu mukino uhuza Simba SC na JKU ugomba gukinwa saa kumi n’imwe (17h00’) ku masaha ya Kigali. JKU yakuyemo Singida United muri ½ iyitsinze penaliti 4-3 nyuma yuko iminota 120 yari yarangiye banganya 0-0.

Bruce Kangwa  akurikiwe na Jacques Tuyisenge

Bruce Kangwa akurikiwe na Jacques Tuyisenge 

Gormahia FC yari mu itsinda rya Gatatu (C) yari ihuriyemo na Rayon Sports yo yamaze kugera i Kigali nyuma yo kuba yarakuwemo na Azam FC muri ½ iyitsinze ibitego 4-2.

Azam FC (Ubururu) igoma gutegereza ikipe iva hagati ya Simba SC na JKU bakazahura ku mukino wa nyuma kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018

Azam FC (Ubururu) igomba gutegereza ikipe iva hagati ya Simba SC na JKU bakazahura ku mukino wa nyuma kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018

PHOTOS: Tanzania Football Federation (TFF)





Umwanditsi

Mihigo Saddam

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS