RFL
Kigali

MU MAFOTO 100:Uko byari byifashe mu bitaramo bine bya PGGSS8 biganisha ku ifirimbi ya nyuma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/07/2018 8:52
0


Amezi ane arashize irushanwa rikomeye mu muziki nyarwanda rya Primus Guma Guma Super Star ritangijwe; umubare w’abafana utabarika, abanyabirori n’abandi bihebeye uruganda rw’imyidagaduro bavuga ko banyuzwe n’umuziki w’abahanzi icumi bakunzwe mu rugendo rusozwa kuwa 14 Nyakanga 2018, nyiri igikombe akamenyekana.



Kuwa 14 Werurwe 2018 ni bwo hatangajwe amazina y’abahanzi icumi bahatanira Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani ari bo: Jay C, Khalfan, Bruce Melody, Christopher, Mico The Best, Uncle Austin, Just Family, Active, Queen Cha ndetse na Young Grace.

Abagize akanama nkemurampaka nibo baza uru rubanza

Byemejwe ko umuhanzi uzatorwa n'abagize akanama nkemurampaka azahembwa miliyoni makumyabili (20,000,000 Frw) naho uwatowe n’abafana benshi agahembwa miliyoni (15,000,000Frw).

Primus Guma Guma Super Star, ni irushanwa ritegurwa na East African Promoters nk’umuterankunga Mukuru w’icyubahiro w’iri rushanwa uruganda rwa Bralirwa rushoramo amafaranga mu ntumbero yo guteza imbere umuziki nyarwanda no gutuma abahanzi nyarwanda bagera ku rundi rwego rwifuzwa na buri wese.

Muri iyi nkuru tugiye kukwereka uko byari byifashe mu bitaramo bine aba bahanzi bakoreye mu karere ka Gicumbi, Musanze, Huye ndetse na Rubavu abanyakigali ni bo batahiwe kuri uyu wa Gatandatu ari nabwo hazamenyekana umuhanzi uzegukana PGGSS8.

AMAFOTO:

- Uncle Austin; i Gicumbi, i Huye, i Musanze na Rubavu

- ACTIVE, i Gicumbi, i Huye, i Musanze na Rubavu

 - Queen Cha, i Gicumbi, i Huye, i Musanze na Rubavu

- Young Grace, i Gicumbi, i Huye, i Musanze na Rubavu


- Khalfan, i Gicumbi, i Huye, i Musanze na Rubavu

- Bruce Melody, i Gicumbi, i Huye, i Musanze na Rubavu

 - Christopher, i Gicumbi, i Huye, i Musanze na Rubavu

- Jay C, i Gicumbi, i Huye, i Musanze na Rubavu

- Just Family, i Gicumbi, i Huye, i Musanze na Rubavu

- Mico The Best, i Gicumbi, i Huye, i Musanze na Rubavu

- Abafana, i Gicumbi, i Huye, i Musanze na Rubavu

MU MAFOTO 100:Ihere ijisho igitaramo cya PGGSS8 cyabereye i Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu

- Abashyushyarugamba, i Gicumbi, i Huye, i Musanze na Rubavu

AMAFOTO: CYIZA Emmanuel (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND