RFL
Kigali

Urban Boys na Dream Boys badakunze guhura bagiye guhuzwa na Dj Pius watangaje 6 bazamufasha mu bitaramo byo kumurika Album ye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/07/2018 13:58
0


Dj Pius ari mu myiteguro ya nyuma y’ibitaramo agiye gukora byo kumurikira abakunzi ba muzika Album ye nshya yise ‘Iwacu’. Mu minsi ishize ni bwo Dj Pius yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Iwacu’ akaba yaranahise ayitirira Album ye nshya azamurika mu minsi iri imbere mu gitaramo yamaze gutangaza n'abahanzi bose bazamufasha.



Iyi ni yo Album ya mbere Dj Pius agiye kumurika kuva yatangira gukora umuziki nk’umuhanzi ku giti cye. Yatangarije Inyarwanda.com ko abahanzi bose bazamufasha muri ibi bitaramo ari; Dr Jose Chameleone, Pallaso, Weasel ndetse na Big Fizzo bazaba baturutse hanze y’u Rwanda. Nyuma yaba hiyongereyeho aba hano mu Rwanda ari bo;Urban Boys, Dream Boys, Charly na Nina, Bruce Melody, Riderman, Social Mula na Neptunez Band.

Si kenshi Urban Boys na Dream Boys bagiye bahurira mu gitaramo icyo ari cyo cyose cyane ko kuva batangira umuziki aba bahanzi batangiye kwiremamo uguhangana gushingiye ku kuba bose ari amatsinda akomeye. Kuri ubu Dj Pius ni we wongeye guhuza aya matsinda ubusanzwe adakunze guhura byoroshye cyane ko bahuzwa n’impamvu ikomeye ndetse si na kenshi bagiye bategura ibitaramo ngo batumirane nyamara ari amatsinda yose akorera umuziki mu mujyi umwe ndetse yose akaba ahuriye ku kuba yaravukiye mu mujyi umwe dore ko yose yashingiwe i Huye.

Dj PiusGahunda z'ibitaramo bya Dj Pius

Ibi bitaramo biteganyijwe kubera mu karere ka Musanze tariki 4 Kanama 2018 aho kwinjira bizaba ari 1000Frw mu myanya isanzwe na 5000frw mu myanya y’icyubahiro. Tariki 3 Kanama 2018 bazaba bataramiye i Kigali muri Camp Kigali aho kwinjira bizaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe, 10000Frw mu myanya y’icyubahiro na 150000Frw ku meza y'abantu umunani ateye mu myanya y’icyubahiro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND