RFL
Kigali

Umwenda watumye benshi biha Asinah bamushinja kwambara ubusa ni umwiganano w’umwambaro umenyerewe kuri Sheebah Karungi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/07/2018 12:10
2


Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 8 Nyakanga 2018, ni bwo Asinah Erra na MC Tino batumiwe mu gitaramo cyabereye kuri Top Chef akabari gashyuha cyane i Nyabugogo. Ubwo igitaramo cyabaga, abanywi n’abandi bari baje kureba aba bahanzi batunguwe na Asinah ubwo yageraga imbere yabo yambaye mu buryo busa nk’aho ntacyo yari yikinze.



Nyuma y’iki gitaramo ku mbuga nkoranyambaga Asinah yakomeje guhabwa urw'amenyo bamushinja kwambara umwambaro ugaragaza uko yavutse dore ko ari umwambaro aba yambaye umufashe. Icyakora uyu mwambaro Asinah yahereweho inkwenene siwe wa mbere uwambaye cyane ko Sheebah Karungi wo muri Uganda ari umwe mu byamamare bikunze kuwambara ndetse mu gihe gito gishize akaba yarawushyize ku isoko.

asinahUyu mwenda watukishije bikomeye Asinah uzwi muri aka karere kuri Sheebah Karungi

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yaganiraga na Asinah akamubaza niba ataba yiganye Sheebah Karungi, yamaganiye kure aya makuru atangaza ko atari byo ahubwo ko ari umwenda yiguriye. Yagize ati” Ni yo umbwira ba Beyonce n'abandi kuko ni umwenda wambarwa ku isi hose naho kuvuga ko Sheebah ari we niganye njye sinarinzi ko yigeze yambara iyi myenda.”

asinahAsinah Erra wambaye uyu mwambaro yawutukiweho ashinjwa kwambara ubusa

Asinah yakoze iki gitaramo mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ye nshya yise ‘Iri joro’ ikaba ariyo ndirimbo aheruka ndetse n'amashusho yayo akaba yaramaze kujya hanze cyane ko ari nayo ndirimbo ari kwamamaza.

REBA HANO INDIRIMBO YA ASINAH NSHYA YISE IRI JORO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rudasi eric5 years ago
    Ibintu biragayitse rwose twiyubahe nabandi bazatwubaha
  • mansa sultan5 years ago
    Nuko yarambaye ntagasekwe!niyo style yavanye mugisibo harya dubai?ntaho ataniye nabasebya ubusilam





Inyarwanda BACKGROUND