RFL
Kigali

Mu gitaramo cya Drake abanyarwanda b’abanyamahirwe bazataramana nawe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/07/2018 13:20
0


Bamwe mu bahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika si kenshi cyane bakorera ibitaramo ku mugabane wa Afurika. Umwe mu bahanzi babikora neza, uzataramira muri Afurika muri uyu mwaka ni Drake. Bamwe mu bazataramana nawe harimo n’abanyarwanda.



Mu Ukuboza uyu mwaka, muri Afurika y’Epfo hazabera igitaramo cyo kwamamaza ‘Virginia Black’, inzoga y’umuraperi wo muri Canada, Aubrey Drake Graham, ari we Drake abenshi bazi mu ndirimbo zitandukanye. Iyo nzoga no mu Rwanda irahari ndetse Etienne Nature Usabase ushinzwe ibikorwa byayo mu Rwanda, yavuze ko hari uburyo buzakoreshwa bwo gutombola bakoresheje iyi nzoga aho uzasekerwa n’amahirwe agatsinda azategerwa indege imwerekeza muri Afurika y’Epfo mu gitaramo cya Drake.

Igitaramo cya Drake kizaba ari icyo kwamamaza iyi nzoga

Byumvikane ko abo banyamahirwe bazajya muri Afurika y’Epfo nta mafaranga abavuye mu mufuka. Bisaba gusekerwa n’amahirwe gusa nta kindi. Ibi ni ibintu bitamenyerewe ku bandi bahanzi batandukanye bazwi kandi bakunzwe tuzi. Uku gutanga amahirwe kuri Drake ntibyatungurana cyane ko nawe kenshi cyane abaho mu guhirwa dore ko ku kijyanye n’imizingo y’indirimbo ze, Album bimuhira rwose zikarebwa kandi zikagurwa bidasanzwe ugereranyije n’abandi bahanzi.

Urugero rwa hafi ni nka ‘Scorpion’ aherutse gushyira hanze mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa kopi hafi 733,000 zikaba zaramaze kugurishwa muri Amerika honyine tutarebye ahandi naho abantu barenga Milliyoni cumi n’imwe hafi cumi n’ebyiri bakaba baramaze kuyumva kugeza ubu.

Drake akunda guhirwa kuri Album ze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND