RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’abaturage ku isi: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/07/2018 11:32
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 28 mu byumweru bigize umwaka tariki 11 Nyakanga, ukaba ari umunsi w’192 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 173 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1889: Umujyi wa Tijuana, muei Megizike warashinzwe.

1895: Bwa mbere, abavandimwe  Auguste na Louis Lumière, berekanye filime ku bashakashatsi, aba bakaba aribo bafatwa nk’abavumbuye sinema.

1960: U Bufaransa bwemeye gusinya ubwigenge bw’ibihugu bya Dahomey (cyaje kuvamo Benin), Haute Volta (cyaje kuvamo Burkina Faso) na Niger.

1960: Mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, agace ka Katanga katangije intambara yo kwiyomora kuri iki gihugu.

1977: Nyuma y’urupfu rwe, Martin Luther King, Jr. yahawe igihembo cy’umudali nk’uwaharaniye ubwigenge.

Abantu bavutse uyu munsi:

1767:John Quincy Adams, perezida wa 6 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1848.

1918: Venetia Burney, umwongerezakazi, akaba yaramenyekanye nko kuba ariwe watanze iina ryiswe umubumbe wa Pluto, yabonye izuba, aza kwitaba Imana mu 2009.

1934: Giorgio Armani, umuhanzi mu bijyanye n’imyambaro w’umutaliyani, akaba ariwe wahimbye ubwoko bw’imyambaro bwa Armani, nibwo yavutse.

1975:Lil' Kim, umuraperikazi w’umunyamerika yabonye izuba.

1986: Raúl García, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Espagne nibwo yavutse.

1986:Yoann Gourcuff, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1990: Connor Paolo, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Declan muri filime Revenge yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana:

2007:Lady Bird Johnson, umunyamerikakazi wari umugore wa perezida Lyndon B. Johnson yitabye Imana, ku myaka 95 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’abaturage ku isi (World Population Day)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND