RFL
Kigali

Oda Paccy wari umaze igihe yarahejejwe mu buriri na Malariya yatangiye gutora agatege

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/07/2018 11:18
0


Muri iyi minsi benshi bashobora kwibaza cyane aho umuhanzikazi Oda Paccy ari kubarizwa yewe ni ibyo ahugiyemo cyane ko asa nutari kugaragara mu muziki kandi ariko kazi ke ka buri munsi, umunyamakuru wa Inyarwanda.com wibazaga ikibazo nk’iki cyangwa nawe uteri uherutse uyu muhanzikazi yifuje kumenya ibyo ahugiyemo niko gutahura ko arwaye.



Mu kiganiro uyu muhanzikazi  yagiranye na Inyarwandakazi yatangarije umunyamakuru ko agiye kuzuza byibura ukwezi kurenga yifitemo uburwayi bwa Malariya, ati” Mu gihe cyahise narwaye maraliya impaza mu nzu, nyuma naje kwivuza nsa nutoye agatege ntangira kujya mu kazi. Hari igitaramo nakoreye muri Ambassadors Park ntarakira neza ariko navuyeyo ndongera ndakomerezwa noneho hiyongeraho na Grippes mbega mpera mu nzu burundu. ariko byibuza ubu natangiye imiti ndumva ngomba kuba ngitye kumera neza”

Image result for Oda Paccy inyarwandaOda Paccy yari amaze iminsi arwaye bikomeye nubwo yatangiye koroherwa

Uyu muhanzikazi yabwiye Inyarwanda.com ko ubu burwayi bwe bwamuhemukiye kuko hari imishinga ye itandukanye bwishe cyane ko hari ibikorwa bye byadindijwe nuko yari amaze igihe arwaye. Icyakora mu rwego rwo guhumuriza abakunzi be Oda Paccy yatangaje ko kuri ubu yatangiye gutora imbaraga cyane ko ari kunywa imiti neza kandi akaba yizeye ko bya vuba ari bube yakize agasubukura imishinga ye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND