RFL
Kigali

Korali Bethlehem y'i Gisenyi yishimiwe bikomeye i Kigali isabwa na Polisi kuzakorera igitaramo ahazwi nka Sodoma na Gomora

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/07/2018 11:55
1


Korali Bethlehem ni imwe mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda. Aba baririmbyi b'i Rubavu ubwo bari mu ivugabutumwa bakoreye mu mujyi wa Kigali mu minsi ishize, barishimiwe mu buryo bukomeye bituma Polisi y'u Rwanda ibasaba kuzagaruka bagazakorera igitaramo ahazwi nka Sodoma na Gomora.



Tariki 7 Nyakanga kugeza tariki 8 Nyakanga 2018 ni bwo abaririmbyi ba korali Bethlehem bari mu mujyi wa Kigali mu ivugabutumwa bakoreye kuri ADEPR Karambo Paruwase ya Gatenga mu karere ka Kicukiro. Iki giterane cy'iminsi ibiri cyatanze umusaruro ukomeye dore ko abatari bacye bakiriye agakiza bakava mu biyobyabwenge n'ibindi byaha byari byarababase.

Bethlehem choir

Korali Bethlehem ubwo yari i Kigali

Si ibyo gusa ahubwo hanatanzwe ubuhamya bw'abahoze mu biyobyabwenge ariko nyuma yo kwakira Yesu, ubu bakaba barahinduriwe amateka dore ko bavuga ko babonye amahoro yo mu mutima ndetse bakaniteza imbere mu buryo bugaragarira buri wese. Iki giterane cyari cyatumiwemo inzego za Leta zirimo na Polisi y'u Rwanda. AIP Hakuzimana Theogene wari uhagarariye Polisi muri iki giterane, mu ijambo rye yashimiye ADEPR Karambo yagiteguye, abashimira ubufatanye bwiza basanzwe bafitanye aho benshi bamaze kuva mu biyobyabwenge binyuze mu ivugabutumwa ryakozwe na ADEPR Karambo.

Yikije cyane kuri korali Bethlehem y'i Rubavu yari imaze kuririmba ahibereye akibonera uburyo yajyanye benshi mu mwuka. Aho yari yicaye nawe mu myanya y'imbere hamwe n'abashumba, wabonaga arimo kuzunguza umutwe gahoro gahoro nk'umuntu wafashijwe cyane. Yaragize ati: "Aba baririmbyi barakoze, batujyanye mu Mwuka." Mu ijambo rye, yavuze yakomoje kuri Dawidi watambiye Imana, umwitero yari yambaye ukagwa. Mu gusobanura neza, yavuze ko hari igihe ujya mu mwuka, ntube ucyitaye ku cyubahiro cyawe ahubwo ugasabana byimbitse n'Imana.

Bethlehem choir

AIP Hakuzimana Theogene

Yasabiye umugisha utagabanyije korali Bethlehem anaboneraho kubasaba kuzagaruka i Kigali, igakorera igitaramo i Gikondo ahazwi nka Sodoma na Gomora, akaba ari ahantu hazwi cyane muri Kigali nk'indiri y'indaya n'ibiyobyabwenge. Yashimangiye ko korali ikomeye nka Bethlehem iririmba abantu bose bakajya mu Mwuka, iramutse ikoreye igiterane Sodoma na Gomora, hari benshi bakorwaho bakava mu buraya no mu biyobyabwenge. Rev.Kwizera Elyse yahise yemera kuzategura icyo giterane. Muhire Innocent Perezida wa korali Bethlehem yabwiye Inyarwanda.com ko biteguye kujya Sodoma na Gomora nibatumirwa. Ati: "Tuzaza nibadupangira, turi tayari."

Korali Bethlehem mu ivugabutumwa yakoreye kuri ADEPR Karambo, yaririmbye indirimbo zinyuranye benshi barizihirwa. Rev.Kwizera Elyse byamwanze mu nda arahaguruka ahishura nawe ari mwene Bethlehem choir, akaba yarayinjiyemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku munsi wa nyuma w'iki giterane, aba baririmbyi bari bambaye imyambaro iryoheye ijisho. Abagabo bari bambaye kositimu y'umukara, inkweto z'umukara na karavate y'umutuku. Abagore/abakobwa bari bambaye amakanzu y'umweru baniteze ibitambaro bitukura.

Bethlehem choir

Mu ndirimbo basorejeho harimo; Hari ibanga ku bakijijwe, Nzakambakamba ya Injiri Bora n'izindi. Indi ndirimbo yishimiwe cyane ni iyo baririmbamo ko basinye amasezerano ahamya ko batazava kuri Yesu. Ni indirimbo iterwa na Muhire Innocent Perezida w'iyi korali. Mu kuririmba iyi ndirimbo, aba baririmbyi kimwe n'abantu bose bari muri iki giterane, bazamuraga amaboko yabo mu kirere bagakora icyo bise 'gutera kashe' (igipfunsi kimwe bagikubitaga ku kiganza cy'ukundi kuboko) bigashimangira ko basinye amasezerano yo kuzarambana na Yesu.

Bethlehem choir

Uwateraga iyi ndirimbo ari we Innocent Muhire yasabaga abantu bose bagiriwe neza n'Imana, abo yahaye urubyaro, abo yahaye amahoro, abo yahaye abana, abo yakijije indwara, abo yafashije kwiga amashuri, ....akabasaba niba bemeye kuzarambana na Yesu, nuko nabo bakamusubiza baririmba ngo 'Turarahiye, turarahiye, ntabwo tuzamuvaho tuzigumanira'. Iyi miririmbire yihariye ya korali Bethlehem yanyuze bikomeye abari muri iki giterane kugeza aho uwari ahagarariye Polisi nawe asaba aba baririmbyi kuzagaruka i Kigali bagakorera igiterane ahazwi nka Sodoma na Gomora.

AMAFOTO

Muhire Innocent

Muhire Innocent Perezida wa Bethlehem choir

Muhire Innocent

Bamwe mu bagize korali Bethlehem

Frere Manu

Frere Manu muri korali Silowamu ya ADEPR Karambo

Habonetse abakira agakiza

Rev.Kwizera Elyse (iburyo) umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gatenga 

REBA HANO IJAMBO RY'UWARI UHAGARARIYE POLISI


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irankunda Daniel5 years ago
    Bethlehem Choir rwose Nanjye Muramfasha rwose Haraho mumvana Hari naho Munshira





Inyarwanda BACKGROUND