RFL
Kigali

Mu gihe habura iminsi mbarwa ngo uzatwara igikombe cya PGGSS8 amenyekane, Bruce Melody yazinze irushanwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/07/2018 10:08
0


Irushanwa rya PGGSS8 rimaze igihe cy’amezi ane ritangijwe kuri ubu riri kugana ku musozo cyane ko habura iminsi ine gusa ngo rirangire. Kuri ubu abahanzi bari mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo cya nyuma kizanatangirwamo igihembo ku wahize abandi mu bitaramo byose bazaba bamaze gukora cyane ko bazaba bujuje ibitaramo 5 byazengurutse igihugu.



Kuva iri rushanwa ryatangira benshi mu bakurikiranira hafi ibya muzika bakunze guha amahirwe menshi Bruce Melody ariko nanone bagahamya ko atakwirara cyane ko na Christopher yamwotsa igitutu ndetse akaba yanamutwara irushanwa. Uku guhangana kwari mu mitima y’abakunzi ba muzika ni nako kwigaragaje mu bitaramo bine bimaze kuba cyane ko aba bahanzi bakunze gukubana bikomeye baryana isataburenge mu kugaragaza ko bakunzwe.

Bruce MelodyBruce Melody yazinze irushanwa rya PGGSS8 ngo abe yaryegukana

Icyakora mbere y’iminsi mbarwa ngo igitaramo cya nyuma kigere Bruce Melody nk’umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa yabanje kuzinga irushanwa nk'uko abenshi babizi abana babigenza iyo bifuza ko hari ikibageraho cyangwa ikibasimbutsa. Abinyujije kuri Instagram ye Bruce Melody yagerekeranyije intoki ebyiri ibifatwa nk’ikimenyetso cyo kuzinga irushanwa ngo Imana izamube hafi abe yaryegukana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND