RFL
Kigali

Uwimana Michel w' i Mahoko yinjiranye mu muziki indirimbo ibwira abantu ko Yesu ari we ufite urufunguzo rwa byose-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/07/2018 10:05
3


Uwimana Michel ni umusore w'imyaka 26 y'amavuko ubarizwa muri ADEPR Mahoko mu karere ka Rubavu. Mu mwaka umwe amaze mu muziki, amaze gukora indirimbo zinyuranye harimo n'ibumbatiye ubutumwa bubwira abantu ko Yesu ari we ufite urufunguzo rwa byose bifuza.



Tariki 23 Mata 2017 ni bwo Uwimana Michel yatangiye gukora umuziki. Magingo aya amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; Yesu ni we ufite urufunguzo, Inkuru nziza na Mba nararabye. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Uwimana Michel yavuze ko intego ye mu muziki ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, benshi bakakira agakiza ndetse abandi bagahembuka mu buryo bw'umwuka.

UMVA HANO 'YESU NI WE UFITE URUFUNGUZO' YA UWIMANA MICHEL

Uwimana Michel

Umuhanzi Michel Uwimana

Nk'uko yabidutangarije, abahanzi yigiraho byinshi mu muziki we, ni Gaudence Nyirahabineza na Murwanashyaka Faustin. N'ubwo abarizwa muri ADEPR Mahoko, Uwimana Michel akunze no gukorera umurimo w'Imana muri ADEPR Gasave mu mujyi wa Kigali. Nyuma y'umwaka umwe amaze mu muziki, kuri ubu akomeje ibikorwa bye by'umuziki aho akomeje gukora indirimbo nshya ndetse no kuririmba hirya no hino aho aba yatumiwe.

UMVA HANO 'YESU NI WE UFITE URUFUNGUZO' YA UWIMANA MICHEL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peter5 years ago
    Urufunguzo rwa byose? Ariko kuki bababeshya mukemera. Umuntu bafashe bakymuhondagura, bakamumanika nka ... hantuma ngo niwe .... Kuki atikijije? Kuki yarize agataka? Kuki yasabye Imana umusaada? Mwakoreshe ubwwngwvbwanty koko
  • jojo toni5 years ago
    mbega umwemeragato!!uziko ubaye nka cya gisambo!!
  • Richard5 years ago
    ganza musore Imana iragukunda kandi turagushyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND