RFL
Kigali

TIZAMA Bar & Restaurant yafunguye irindi shami i Gahanga ku kibuga cya Cricket-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/07/2018 11:58
1


Nyuma y’ishami rya Nyamirambo mu mujyi wa Kigali witegeye Bank of Kigali (BK), Tizama Bar&Restaurant yafunguye irindi shami rishya ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket cyubatswe i Gahanga mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya no kubegereza serivisi inoze.



Iri shami rishya rya Tizama Bar & Restaurant riherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ahubatse i Kibuga cya Criket. Ruhashyankiko Medard ushinzwe gukurikirana ibikorwa muri Tizama yavuze ko gushyira ishami rya Tizama Bar&Restaurant i Gahanga ari mu rwego rwo kwegereza abakiriya babo n’ababagana serivisi nziza inoze bakiranywa yombi.

Avuga ko iri shami rifunguye ku busabe bw’abakiriya babo bakunda kujya gukinira Cricket i Gahanga bakomeje kubasa y’uko babegereza serivisi zose Tizama Bar&Restaurant itanga. Kuri iri shami rishya riri i Gahanga, mu gitondo uhabwa amafunguro akunogeye, saa sita nabwo ukakiranywa urugwiro kugeza ku mugoroba no mu masaha y’ijoro aho ufata ifunguro ryizihiye umubiri wawe.

inyama

Burusheti ziryoshye cyane ni zo uhasanga

Aho iri shami rya Tizama Bar&Restaurant riherereye i Gahanga ushobora kuhasohokera ukanaharebera imipira y’igikombe cy’isi, mu mahumbezi anyura umubiri wawe. Ushaka kugana ishami rya Tizama Bar& Restaurant riri i Nyamirambo, yitegeye Bank of Kigali (BK) ku muhanda wa KN 127 ST. Unyuze kuri Banque Populaire ukazenguruka ni ku muhanda wa KN 125 ST na KN 144 ST.

Ushaka gutanga gahunda mbere y’uko uhagera cyangwa se ushaka ko batekera ubukwe bwawe n’ibindi birori by’imbonekarimwe mu buzima bwa muntu wahamagara kuri 0788261855, waba ukoresha E-mail wabandikira kuri rurangwamedard@gmail.com cyangwa se medaricent@yahoo.com.

Gusangira no kuganira n’inshuti muri Tizama Bar&Restaurant ntuzahangayika wibaza uko wishyura mu gihe udafite amafaranga mu ntoki. Bakoresha uburyo bugezweho bwo kwishyura ukoresheje Mobile Money, utumashini twa POS ndetse n'akamishini ka Bank of Kigali (BK).

itabi

Ntibyemewe kunywera itabi mu ruhame

ibyo kunywa

Ibyo kunywa no kurya birahari ku bwinshi

abakiriya

ikaze muri Tizama

abatetsi

Wakiranwa urugwiro n'abakozi ba TIZAMA

amafungor

ikibuga

Haba hari abakina Cricket

Cricket

Ku kibuga cya Cricket aho Tizama yafunguye ishami

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dd5 years ago
    bahagararara kunyama





Inyarwanda BACKGROUND