Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2018 itsinze U Bubiligi igitego 1-0 mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza wakinwaga ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018.
Igitego cya Samuel Umutiti yatsindishije umutwe ku munota wa 51’ cyatumye Abafaransa barara neza banitegura kuzakina umukino wa nyuma bazahuramo n’ikipe igomba kuva hagati y’u Bwongereza na Croatia kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nyakanga 2018.
Muri uyu mukino, ikipe y’u Bufaransa batangiye bakina basa n’abugarira cyane ariko bagacishamo bagasatira baciye mu kwiba umugono (Contre-Attaque) mu gihe Ababiligi wabonaga bakina umupira wa tekinike nyinshi bashaka izamu.
Ibi Ababiligi baje kubibona bituma mu gice cya kabiri batangira kujya bakina basatira ariko batakaza umupira bakihutira guhita bagaruka gutabara igice cy’ikibuga cyabo. Ibi baje kubikina birinda birangira U Bubiligi butabonye igitego cyo kwishyura.
Abafaransa bishimira igitego
Samuel Umtiti yishimira igitego yatsinze ku munota wa 51'
Smauel yasimbutse ari imbere ya Marouane Felaini
Paul Pogba mu byishimo byo kuzakina umukino wa nyuma
Smauel Umtit atera umupira
Abakinnyi b'u Bufaransa bishimira igitego
Paul Pogba (6) na Samuel Umtiti (5) babyina uko bashatse
Tibault Coutois nta bundi buryo yari afite
Eden Hazard yari yakoze akazi yari ashoboye
Hugo Lloris umunyezamu akaba na kapiteni wa France akuramo ishoti
Kylian Mbappe ahiga igitego
Nacer Chadli (22) na Blaise Matuidi (14) bumvana imbaraga
Marouane Felaini agerageza igitego cy'umutwe
France igomba kuzahura hagati ya England na Croatia
Nyuma y'umukino nibwo Thierry Henry wakanyijijeho mu ikipe ya France yasuhuzaga abakinnyi b'igihugu cye kuko asigaye ari umutoza wungirije muri Belgium
Samuel Umutiti ahobera Didier Deschamps umutoza mukuru
Photos: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO