RFL
Kigali

FIFA WC 2018: U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi busezereye u Bubiligi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/07/2018 23:15
1


Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2018 itsinze U Bubiligi igitego 1-0 mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza wakinwaga ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018.



Igitego cya Samuel Umutiti yatsindishije umutwe ku munota wa 51’ cyatumye Abafaransa barara neza banitegura kuzakina umukino wa nyuma bazahuramo n’ikipe igomba kuva hagati y’u Bwongereza na Croatia kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nyakanga 2018.

Muri uyu mukino, ikipe y’u Bufaransa batangiye bakina basa n’abugarira cyane ariko bagacishamo bagasatira baciye mu kwiba umugono (Contre-Attaque) mu gihe Ababiligi wabonaga bakina umupira wa tekinike nyinshi bashaka izamu.

Ibi Ababiligi baje kubibona bituma mu gice cya kabiri batangira kujya bakina basatira ariko batakaza umupira bakihutira guhita bagaruka gutabara igice cy’ikibuga cyabo. Ibi baje kubikina birinda birangira U Bubiligi butabonye igitego cyo kwishyura.

The French players celebrate with the centre back after he broke the deadlock in a tight, tense semi-final in Moscow

Abafaransa bishimira igitego

Umtiti headed France into the World Cup final after jumping across Marouane Fellaini before glancing his finish home

Samuel Umtiti yishimira igitego yatsinze ku munota wa 51'

The Barcelona defender timed his run to perfection and Thibaut Courtois could not react in time to make the stop

Smauel yasimbutse ari imbere ya Marouane Felaini

Paul Pogba's face said it all as the tension was released in one moment and Les Bleus took control of the semi-final

Paul Pogba mu byishimo byo kuzakina umukino wa nyuma 

As has so often been the case at this World Cup, a set piece proved to be vital with France scoring from a corner

Smauel Umtit atera umupira 

Fellaini trudged back to the halfway line to restart the game as Didier Deschamps' side came together in celebration

Abakinnyi b'u Bufaransa bishimira igitego

Pogba (left) and Umtiti (right) danced their way along in jubilation before being mobbed by the rest of the French team

Paul Pogba (6) na Samuel Umtiti (5) babyina uko bashatse 

The Chelsea and Belgium goalkeeper was a dependable presence in goal and kept the French at bay in the first half

Tibault Coutois nta bundi buryo yari afite 

Eden Hazard was electric for Roberto Martinez's side and the France defence struggled to handle him going forward

Eden Hazard yari yakoze akazi yari ashoboye 

Hugo Lloris was at full stretch to parry Toby Alderweireld's snap shot around the post following a Belgium corner

Hugo Lloris umunyezamu akaba na kapiteni wa France akuramo ishoti 

Paul Pogba put a ball through for Kylian Mbappe and the rapid striker almost latched onto it but Courtois gathered

Kylian Mbappe ahiga igitego

Blaise Matuidi attempts to keep the ball in play as West Brom winger Nacer Chadli attempted to guide it out 

Nacer Chadli (22) na Blaise Matuidi (14) bumvana imbaraga 

Maroune Fellaini narrowly missed getting on the end of a whipped delivery but Lloris punched it clear

Marouane Felaini agerageza igitego cy'umutwe

Les Bleus lie in wait for either England or Croatia and will be formidable opposition for either team 

France igomba kuzahura hagati ya England na Croatia 

Belgium brought so much to this World Cup but their superb pattern play was not enough to unlock the defence

Nyuma y'umukino nibwo Thierry Henry wakanyijijeho mu ikipe ya France yasuhuzaga abakinnyi b'igihugu cye kuko asigaye ari umutoza wungirije muri Belgium 

Deschamps embraced his central defender on full time after the French held off a late rally from the Belgium team

Samuel Umutiti ahobera Didier Deschamps umutoza mukuru 

Photos: DailMailOnline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyanshongore JuvĂ©nal5 years ago
    Genda ubufaransa muzi gukina,mwanshimishije cyane ntimuzantenguha kuri finari,ndabizeye





Inyarwanda BACKGROUND