RFL
Kigali

Miss Iradukunda Liliane yerekeje i Nyamagabe gutera ingabo mu bitugu Iradukunda Elsa uri kuvuza abantu amaso-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/07/2018 19:19
0


Ku munsi wa kabiri w’ibikorwa Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda ari gukorera mu karere ka Nyamagabe byo kuvuza abantu bari bafite ikibazo cy'ishaza yashyigikiwe na nyampinga w'u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane.



Nk'uko bimaze kugaragara mu bufatanye buranga aba Nyampinga b'u Rwanda mu mishinga bagenda bakora itandukanye, kuri uyu munsi Miss Rwanda 2018 yerekeje mu ntara y'Amajyepfo mu karere ka Nyamagabe ku bitaro bya Kigeme mu gutera ingabo mu bitugu mukuru we wa 2017 mu bikorwa amaze iminsi ahakorera. Yanejejwe n'ibi bikorwa nk’uko yabitangaje ati "Naje hano gushyigikira ndetse no gutera ingabo mu bitugu mukuru wanjye mu bikorwa byiza ari gukora."

Miss Liliane yakomeje yemeza ko ari ibikorwa bikwiriye umukobwa wese wabaye Nyampinga w'u Rwanda ndetse ko adahwema kwemeza ko bihora bimushimisha iyo abonye ibikorwa bakuru be bakomeje gukora ndetse nawe bigakomeza kumuha ingufu bikanamubera isomo ryo gukora cyane. Yagize ati: "Ni ukuri ndashima Elsa kuko ibi bikorwa ari gukora ni byiza njye naje kumushyigikira kuko nawe ajya anshyigikira mu byo nkora yaba we yaba Jolly n'abandi bambera isomo umunsi ku munsi bintera ingufu zo gukora cyane"

Miss Rwanda 2018

Miss Iradukunda Liliane ageze ku bitaro bya Kigeme mu gushyigikira Iradukunda Elsa

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nyakanga 2018 ni bwo Miss Iradukunda Elsa yasubukuye ibikorwa bye byo kuvuza abarwayi amaso. Yatangiye iki gikorwa ari gukorera mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kigeme, hakaba hitezwe kuvuzwa abasaga 300 biyandikishije bafite ikibazo cy’ishaza.

REBA HANO UKO ABAVUWE KU MUNSI WA MBERE BAGAKIRA BASHIMIRA BIKOMEYE MISS ELSA IRADUKUNDA

Abiyandikishije kuvuzwa na Nyampinga Iradukunda Elsa bafashwa uburyo bwo kugera ku bitaro bakanacumbikirwa kugira ngo bakurikiranwe kugeza basubiye mu rugo. Miss Iradukunda Elsa aganira n’itangazamakuru yagize ati ”Nta kintu gishimisha  nko kubona umuntu aseka yishimye nabigizemo uruhare nahawe umugisha nanjye ntacyambuza kubera umugisha abandi. Ibi ni byo nshoboye, mfite ubushobozi nafasha benshi barenze aba.”

Iki gikorwa byitezwe ko kizamara icyumweru cyose hakavurwa abasaga 300 biyandikishije muri iki cyiciro kigomba kuvuzwa na Miss Iradukunda Elsa muri uyu mwaka wa 2018.

Miss ElsaMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Miss Elsa ari gufasha bikomeye abarwayi i Nyamagabe

Miss Rwanda 2018Iradukunda Liliane yageze NyamagabeMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Aba bakobwa bakomeje kwita ku barwayi b'amaso mu karere ka Nyamagabe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND