RFL
Kigali

She-Amavubi: Kayiranga Baptiste yahamagaye abakinnyi 23 azitabaza muri CECAFA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/07/2018 15:16
0


Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore yahamagaye abakinnyi 23 azaba yitabaza mu mukino ya CECAFA igomba kubera mu Rwanda kuva kuwa 19 Nyakanga 2018 aho u Rwanda ruzatangira rucakirana na Tanzania kuri uwo munsi saa kumi na 15 (16h15’).



Umukino wa kabiri u Rwanda ruzakina na Ethiopia ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga 2018, tariki ya 25 Nyakanga 2018  bahure na Uganda mu gihe ruzasoreza ku gihugu cya Kenya tariki ya 27 Nyakanga 2018 hanarebwa niba bakomeza mu cyiciro gikurikira.

Aba bakobwa bahamagawe bagomba kujya bakora imyitozo bacumbika kuri Golden Tulip Hotel (Nyamata) kuva ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018 kuzageza irushanwa risojwe.

Muri 2016 ubwo iri rushanwa ryaberaga i Kampala muri Uganda, u Rwanda rwatozwaga na Nyinawumuntu Grace baza kuviramo mu matsinda bananiwe kwivana imbere y’amakipe arimo Tanzania na Ethiopia. Icyo gihe, Tanzania yatwaye igikombe itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.

Iyi CECAFA izajya ikinirwa kuri sitade ya Kigali izaba irimo; Kenya, Uganda, Tanzania, Zanzibar, Burundi, Ethiopia na Djibouti mu gihe ibihugu nka Erythrea, Sudan na South Sudan.

Bagorora ingingo

Imyitozo irakomeza 

Abakinnyi 23 bahamagawe:

Abanyezamu (3): Nyirabashyitsi Judith (AS Kigali WFC), Umubyeyi Zakia (Scandinavia Wfc)  na Uwizeyimana Helene (AS Kigali WFC)

Abugarira (8): Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFc), Murorunkwere Claudine (Rambura WFc), Nyiransanzabera Miliam (Kamonyi WFC),  Umulisa Edith (Scandinavia Wfc), Maniraguha Louise (AS Kigali Wfc), Umwizera Angelique (AS Kigali Wfc), Mukamana Clementine (Kigomo Sisters Wfc, Tanzania) na Mutuyimana Albertine (Kamonyi Wfc)

Abakina hagati (6): Uwimbabazi Immaculee (Kamonyi Wfc), Nibagwire Sifa Gloria (Scandinavia Wfc), Kalimba Alice (AS Kigali Wfc), Mukeshimana Jeanette (AS Kigali Wfc), Nyiramwiza Martha (AS Kigali Wfc) naUwamahoro Marie Claire (AS Kigali Wfc).

Abataha izamu (6): Ibangarye Anne Marie (Scandinavia Wfc), Umwariwase Dudja (AS Kigali Wfc), Nibagwire Libery (AS Kigali Wfc), Uwamahoro Beatrice (Kamonyi Wfc), Ufitinema Clotilde (ES Mutunda WFC) na  Kankindi Fatuma (Scandinavia Wfc)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND