RFL
Kigali

VIDEO: Siperansiya uvuga ko abakinnyi ba filime bameze nk’uruvu yadutangarije akazi yakoraga mbere katamenyerewe cyane ku bagore

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/07/2018 15:28
0


Umukinnyi wa filime wamenyerewe nk’Intare y’Ingore cyangwa se Siperansiya muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko, yadutangarije akazi yakoraga mbere katamenyerewe cyane ku bagore ndetse anatubwira uko abakinnyi ba filime babayeho.



Mu kiganiro kitari gito twagiranye na Siperansiya uri mu bahetse cyane sinema nyarwanda kuva ikivuka kugeza uyu munsi kandi witeguye gukora cyane mu kurushaho kuyisigasira, yadutangarije ko yakoraga akazi ko gutunganya amashusho, amajwi n'amafoto muri studio ye bwite gusa aza kubireka bimusigiye igitekerezo cyo kwinjira mu mwuga wa sinema nyarwanda.

Abenshi bashobora gutungurwa n'aka kazi yakoraga cyane ko nta bagore benshi babimenyereweho, gusa mu buringanire n'ubwuzuzanye ndetse n'iterambere ry’umuryango, ibyo abagabo bakora n’abagore babibasha nk’uko no ku bagabo badahejwe ku mirimo ifatwa nk’iy’abagore gusa. Siperansiya yemera ko filime nyarwanda iri kugaragaramo impinduka kuko iri kurushaho gutera imbere kurusha uko byahoze ndetse yaduhamirije ko we anatunzwe na filime. Ni umwe mu bahamya ko filime yatunga umuntu akabaho.

Siperansiya

Siperansiya yemera ko gukina filime byatunga umuntu

Ubwo twamubazaga ku kijyanye n’umukinnyi yishimira cyane gukinana nawe, Siperansiya yasubije kibyeyi kuko atandukanye koko ahamya ko itsinda ry’abo bakinana bose abishimira kuko kaba ari akazi kandi icya ngombwa ari ubutumwa baba bari gutambutsa mu byo bakina cyane ko bigaragarira isi yose. Ku mubano we na Seburikoko bakinana, yagize ati “Umubano wanjye nawe uhagaze nk’uko umuntu akorana n’undi. Nkina ndi umudamu we, ariko Seburikoko ni umusore, njyewe ndi umudamu ufite abana batatu.Twabaye abavandimwe, mufata nk'aho yaba ari musaza wanjye muto unkurikira, nawe akamfata nk’umumama w’abandi gutyo…”

Kuri we, filime zose yemera ko zamwinjirije amafaranga bitewe n’uko igihe cyabaga kimeze. Abamubona nk’umugore w’umuturage ngo ni bimwe bya filime gusa na cyane ko Siperansiya wo mu buzima busanzwe ari umubyeyi w’umusirimu rwose, ibyo we yise ko abakinnyi ba filime bameze nk’uruvu kuko ibyo bahawe gukora bisanisha nabyo. Yaduhaye ishusho ye mu buzima busanzwe ubwo twamubazaga niba ibyo bamuha gukina ntaho bihuriye na bimwe byo gukinisha umuntu bitewe n'uko ari, aduhishurira ko atari umugome rwose nk'uko bigaragara muri filime.

Kanda hano umenye uko Siperansiya yari umuproducer n’umubano we na Seburikoko







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND