RFL
Kigali

Dore ibimenyetso simusiga bikwereka ko umugabo wawe atakigukunda habe na gato

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/07/2018 13:09
2


Urukundo ni ikintu kiryoha cyane ariko kikarushaho iyo abantu babana, ni ukuvuga bashakanye, abahanga bemeza neza ko baba bari mu munyenga udasanzwe gusa nanone bibabaza kurushaho iyo ume mu bashakanye aba atakikoza mugenzi we.



Bamwe mu bashakashatsi mu bijyanye n’urukundo rero bagerageje kurebera hamwe bimwe mu bishobora ku kwereka ko umugabo wawe atakigukunda birimo:

Ahora kuri telephone ye mu gihe muri kumwe: Birashoboka cyane ko umugabo wawe ashobora gusubiza bumwe mu butumwa bugufi bumwandikiwe ndetse akaba yanakwitaba umuhamagaye, ariko niba buri gihe ubona ahora ahugiye cyane kuri telephone ye mbese atakwitaho mu gihe muri kumwe biba bishatse kuvuga ko telephone cyangwa imashini ye bimufitiye akamaro cyane kukurenza.

Ahora akubwira nabi buri gihe: Niba ubona umugabo wawe asigaye akubwira nabi buri gihe ndetse ntabashe gukoresha ijwi rituje ahubwo akagukankamira ashaka kukwereka icyubahiro afite mu rugo, uzamenye neza ko atakigukunda rwose.

Asigaye akubeshya cyane: Niba usigaye ubona umugabo wawe akubeshya kenshi gashoboka ndetse rimwe na rimwe wamufata akakubwira ko yashakaga kugutungura uzamenye ko atakigukunda rwose kuko gukunda umuntu ntibivuze guhora umubeshya.

Ntakiguha umwanya ngo mutemberane: Niba ubona umugabo wawe ahora aguha impamvu zidafatika akwemeza ko nta mwanya afite wo gutemberana nawe, menya neza ko atakikwiyumvamo, bivuze ko atakigukunda na gato.

Ntajya ashaka ko musura umuryango we: Niba ukiri mu rukundo n’umusore ariko akaba adashaka ko ugirana umubano n’abo mu muryango we menya neza ko atagukunda kuko aramutse agukunda yabakwereka na bo bakakumenya ariko niba atari ko bimeze ntagukunda rwose arakubeshya.

Ntajya aguhamagara: Niba buri gihe ari wowe uhora umuhamagara cyangwa umwoherereza ubutumwa ariko we atajya abikora menya neza ko ari hafi yo kukuvaho burundu kuko ubusanzwe umugabo ni we ufata iya mbere mu gukora ibyo byose twavuze haruguru.

Src: Passeportsante.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DUFATANYE5 years ago
    AMAKURU YA P FLA
  • Kanyarwanda5 years ago
    Ariko uziko musetsa!!! Nonese umugabo ahamagara umugorewe ashaka iki? Umuntu baba bararanye, aba amuhamagara ashaka iki, keretse harikihariye ashaka kumubwira naho ubundi ibi ntacyo bivuze. Muravuga inkundo z'abadolescents cg?





Inyarwanda BACKGROUND