RFL
Kigali

Sofia Vergara na Jessica Simpson bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/07/2018 11:37
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 28 mu byumweru bigize umwaka tariki 10 Nyakanga, ukaba ari umunsi w’191 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 174 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1821: Leta ya Florida yageze mu maboko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerik nyuma yo kugura ubu butaka n’igihugu cya Espagne.

1890: Leta ya Wyoming yakiriwe nka Leta ya 47 yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1962: Telstar, icyogajuru cya mbere cy’itumanaho cyoherejwe mu kirere.

1966: Abantu basaga 60,000 bitabiriye urugendo rw’impinduka rwari ruyobowe na Martin Luther King, Jr., I Chicago, ho muri Illinois, aha hakaba harimo n’umuhanzi Stevie Wonder.

1976: Umunyamerika umwe n’abongereza 3 bakoraga nk’ingabo zigurwa (mercenaries) biciwe mu gihugu cya Angola, nyuma yo gukatirwa igihano cy’urupfu n’urukiko rwa Luanda, kubera ibyaha byo gufasha abarwanyaga ubutegetsi ariko bakanga bagatsindwa.

1978: Mu gihugu cya Mauritania habaye ihirika ry’ubutegetsi, aho perezida Moktar Ould Daddah yahiritswe ku ngoma, ariko hakaba nta muntu wahaguye.

1991: Nyuma y’ivanguraruhu ryari ryaratumye ikipe y’umukino wa Cricket y’igihugu cya Afurika y’epfo ihagarikwa mu mikino mpuzamahanga, yongeye kwakirwa muri iyi mikino.

1991: Bwa mbere mu mateka y’igihugu cy’u Burusiya, Boris Yeltsin yabaye perezida utowe n’abaturage.

1992: I Miami, Florida, uwahoze ari perezida wa Panama Manuel Noriega (uzwi cyane nka Jenerali Noriega) yakatiwe igifungo cy’imyaka 40, ku byaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

1997: I Londres mu Bwongereza, abashakashatsi bifashishije ikoranabuhanga, bageze ku mwanzuro w’ibisigazwa by’umuntu byari byaravumbuwe muri Afurika, bwemezaga ko umuntu wa mbere yabayeho muri Afurika, mu myaka hagati y’ibihumbi 100 na 200 ishize.

1998: Kiliziya Gatolika y’i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye kwishyura indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 23 z’amadolari ya Amerika, ku bana 9 bari abahereza, bavugaga ko bafashwe ku ngufu n’umupadiri  Rudolph Kos.

Abantu bavutse uyu munsi:

1914: Joe Shuster, umuhanga mu gushushanya w’umunyamerika ufite inkomoko muri Canada, akaba ariwe waremye Superman ukunze kugaragara muri filime afatanyije na Jerry Siegel, nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1992.

1921: Harvey Ball, umuhanga mu gushushanya w’umunyamerika, akaba ariwe wakoze utumenyetso dukunze kwifashishwa mu magambo tugaragaza ibyiyumviro runaka (smiley) nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2001.

1972:Sofía Vergara, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika akaba n’umunyamideli ukomoka muri Colombiya wamenyekanye nka Gloria muri filime Modern Family nibwo yavutse.

1976:Edmílson, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Brazil nibwo yavutse.

1977:Chiwetel Ejiofor, umukinnyi wa filime w’umwongereza ukomoka muri Nigeriya, wamenyekanye cyane nka Solomon muri filime 12 Years A Slave yabonye izuba.

1979: Mvondo Atangana, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni nibwo yavutse.

1980:Jessica Simpson, umuririmbyikazi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika akaba n’umuhanzi mu bijyanye n’imyambaro yabonye izuba.

1984:María Julia Mantilla, umunyamideli w’umunyaperu, akaba ariwe wabaye nyampinga w’isi mu 2004 nibwo yavutse.

1985:Mario Gómez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1985:Park Chu-Young, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakoreya y’epfo nibwo yavutse.

1988: Sarkodie, umuraperi w’umunye-Ghana nibwo yavutse.

2011: Harper Beckham, umukobwa w’umukinnyi w’umupira w’amaguru akaba bucura mu bana 4 ba David Beckham na Victoria Beckham nibwo yavutse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND