RFL
Kigali

Ibintu 5 ukwiriye kwirinda gukora nyuma yo gufata ifunguro

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/07/2018 12:07
0


Nk'uko tubizi twese ibyo kurya ni ingenzi cyane mu buzima bwacu kuko bidufasha kugira imbaraga mu mubiri ndetse n’ubwonko bugakora neza kuko twariye gusa nanone hari abibesha ko iyo ibyo kurya byageze munda nta kiba gisigaye ariko burya siko biri.



Kugira ngo ibiryo bikore neza ni uko umubiri nawo uba umeze neza ni nayo mpamvu rero hari ibyo udakwiriye gukora nyuma yo kurya kugira ngo ibyo wariye bigirire umumaro umubiri wawe. Bimwe mu bintu bitanu benshi bakunda gukora kandi bitari byiza ku buzima bw’umuntu harimo:

Kuryama ukimara kurya: Hari ubwo umuntu amara kurya yumva ahaze cyane bikamutera ikintu gisa n’umunaniro noneho agahita aryama ariko burya sibyo rwose kuko abahanga bagaragaza ko kuryama ukimara kurya bibangamira igogora bigatuma ibiryo bidahita bimanuka neza mu gifu, ibyo rero bishobora gutuma umuntu atumba kuko igogora riba ritagenze neza ndetse rimwe na rimwe akaribwa mu gifu.

Kunywa icyayi cya mukaru cyangwa ikawa: Kunywa icyayi nyuma yo gufata ifunguro ako kanya ngo ni bibi cyane kuko bishobora gutuma umuntu arwara indwara yo kubura amaraso kabone nubwo yaba yariye ibiyongera ariko iyo yongeyeho icyayi cya mukaru ntacyo aba akoze, umuntu ukunda kubikora cyane rero uzamubwirwa no kubura amaraso, gucika intege, kugira bimwe mu bibazo by’umutima, kuribwa umutwe n’ibindi.

Kurya imbuto: Birazwi neza ko imbuto ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi ndetse ko atari byiza kwiriza umunsi utaziriye, ndetse hari abavuga ko ari byiza kurya imbuto nyuma ya buri funguro. Gusa abahanga mu by’ubuzima bavuga ko atari byiza guhita uzirya ako kanya ukimara kurya ahubwo ngo ni byiza kuzifata nyuma y’amasaha abiri umaze kurya ifunguro risanzwe bitewe nuko iyo umuntu ariye ibiryo bisanzwe agahita ashyiraho n’imbuto ako kanya, bibangamira igogora kuko ibiryo n’imbuto bidakomera kimwe noneho bigatuma umuntu ashobora kugugarara munda cyangwa gutumba.

Kunywa itabi: Nubwo bizwi neza ko itabi rigira ingaruka mbi ku buzima bwacu ariko hari abarigize akamenyero ndetse bumva batabura kurifata nyuma ya buri funguro bakirengagiza ko ryo ubwaryo ritera indwara y’ibihaha ariko noneho kurinywa nyuma y’ifunguro ngo bishobora gutera diabete yo mu bwoko bwa kabiri nk'uko Filip K Knop, umushakashatsi muri kaminuza iherereye i Danemark abivuga.

Gukaraba umubiri wose: Gukaraba nyuma yo kurya ngo ntaho bitaniye no gutuma igogora rigenda nabi by'umwihariko iyo ukarabye amazi akonje birushaho kuba bibi. Bityo rero ni byiza kwirinda ibi bintu uko ari bitanu nyuma yo gufata ifunguro ryawe kugira ngo ridapfa ubusa.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND