RFL
Kigali

Gisubizo Ministries basuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi bahakura isomo n'umukoro w'aho bagiye kongera imbaraga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/07/2018 11:38
2


Mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaririmbyi bagize Gisubizo Ministries basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bahakura isomo ndetse batahana umukoro w'aho bagiye kongera imbaraga mu ivugabutumwa.



Gisubizo Ministries izwi cyane mu ndirimbo Ndaguhetse ku mugongo, Amfitiye byinshi n'izindi zinyuranye, kuri iki Cyumweru tariki 8 Nyakanga 2018 ni bwo yasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aba baririmbyi basobanuriwe amateka y'u Rwanda mu bihe binyuranye, nuko batahana umukoro wo gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa by'isanamitima.

Mu kiganiro na Alfred Rushambara umuyobozi wa Gisubizo Ministries, yatangarije Inyarwanda.com ko impamvu yabateye gusura urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, ari ukugira ngo bunamire inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bafate mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Babikoze kandi bagamije kwiga no gusobanurirwa amateka y'u Rwanda. Mu kiganiro twagiranye na Alfred Rushambara, yagize ati:

Twabitekereje muri gahunda yo kunamira inzirakarenge zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, no kubasubiza icyubahiro bambuwe. Twabikoze mu rwego rwo kwiga no gusobanukirwa amateka y'Igihugu cyacu kuko dufite abanyamuryango benshi Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bakiri abana. Byari mu rwego rwo gufata mu mugongo no guhumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Gisubizo Ministries bahakuye isomo ndetse n'umukoro wo gusana imitima

Alfred Rushambara yagize ati: "Isomo twakuyemo ni uko twababajwe ni uko urwango n'amacakubiri bwabibwe mu banyarwanda igihe kirere bikagera aho bivamo Jenoside, ikindi ni uko mu gihe Jenoside yakorwaga hari abantu bake bagize ubutwari bagahisha abatutsi n'ubwo bitari byoroshye, twasanze tugomba kongera imbaraga mu isanamitima binyuze mu bikorwa by'ivugabutumwa dukora bifasha abantu kubana mu mahoro ni uko buri wese agomba guha mugenzi agaciro ntamwambure ubuzima yahawe n'Imana, ahubwo akabutakaza ari uko igihe cye Imana yamugeneye cyageze. Ikindi ni uko niba Amacakubiri yigishijwe igihe kirekire yaratugeje kuri Genocide, turamutse twigishije imbuto z'amahoro mu bantu byazatugeza ku kintu cyiza mu gihe kiza."

Gisubizo Ministries ni umuryango ukora ivugabutumwa mu buryo butandukanye burimo no kuririmbira Imana. Bakorera mu bihugu binyuranye ku isi. Kugeza ubu bamaze guhabwa ibihembo byinshi mu muziki yaba ibitangirwa hano mu Rwanda ndetse no ku rwego rw'akarere u Rwanda ruherereyemo. Bamaze gukora ingendo nyinshi z'ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu cy'u Rwanda ndetse no hanze yarwo. Aba baririmbyi bakunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo: Ndaguhetse ku mugongo, Amfitiye byinshi, Narababariwe n'izindi.

AMAFOTO UBWO GISUBIZO MINISTRIES YARI KU GISOZI

Gisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo Ministries

Gisubizo Ministries bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jack5 years ago
    mwagize neza bavandimwe. Never again
  • Samson 5 years ago
    mwageze neza cyane imana ibahe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND