iTel
Kigali

Canada:Nice Ndatabaye yasohoye amashusho y'indirimbo 'Umbereye maso' yakoranye na Gentil Misigaro-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/07/2018 13:09
0

Umuhanzi Nice Ndatabaye uba mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Edmonton yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Umbereye Maso' yakoranye na Gentil Misigaro wamamaye cyane mu ndirimbo 'Buri munsi'.



Nice Ndatabaye yatangaje ko iyi ndirimbo 'Umbereye maso' ije mbere y'izindi zigize Album y'amajwi aherutse gushyira hanze. Ni album yitwa "Ndahamya". Yunzemo ko amashusho y'izi ndirimbo zose azasohoka mu minsi mike iri imbere. Amashusho y'iyi ndirimbo 'Umbereye Maso' Nice, Ndatabaye yakoranye na Gentil Misigaro yafashwe ndetse atunganywa na Producer RedMoon mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Gentil Misigaro.

REBA HANO 'UMBEREYE MASO' YA NICE NDATABAYE FT GENTIL MISIGARO







Umwanditsi

Mupende Gedeon Ndayishimiye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS