RFL
Kigali

Bimwe mu bintu byoroshye cyane byagufasha gukira ibiheri byo mu bwanwa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/07/2018 17:06
0


Ibiheri byo mu bwanwa ni kimwe mu bintu bibangamira abasore n’abagabo kuko uretse kuba byabarya ku buryo bukabije ngo binabatera ipfunwe mu bandi bikaba byatuma batisanzura bagahorana ikintu cyo kwiheza muri bagenzi babo.



Uku kutisanzura rero ni nako gutuma bakora iyo bwabaga ngo barebe ko hari icyo bakora bagakira bigatuma bashaka imiti ibaho n’itabaho ngo bashyire mu bwanwa bwabo bibwira ko bya biheri byakira ahubwo bikarushaho kwiyongera kubera kumva amabwire ya buri wese. Aha rero twagerageje kurebera hamwe ibyo ushobora gukoresha mu kuvura ibiheri byo mu bwanwa bigakira burundu.

Ikinini cyitwa aspirine: Iki kinini ni kimwe mu bibasha kurwanya kubyimbirwa ndetse n’ububabare umuntu aterwa n’ibiheri byo mu bwanwa, aha rero ufata ibinini bibiri bya aspirine ukabivanga n’amazi ashyushye yuzuye ikiyiko maze ugasiga ahari ibiheri byo mu bwanwa.

Ubuki: Uramutse utabonye ikinini cya aspirine rero ushobora no gukoresha ubuki kuko buzwiho kuvura zimwe mu ndwara z’uruhu zirimo n’ibiheri byo mu bwanwa, aha wabukoresha ubusiga mu bwanwa ahari ibiheri, iyo ubikoze iminsi itatu wikurikiranya uca ukubiri n’ibiheri byo mu bwanwa.

Yogurt: Kimwe n’ubuki, burya yogurt (yawurute) nayo ifite ubushobozi bwo kwica za bacteries mu mubiri. Aha rero uvanga yogurt n’ubuki nabyo ukabisiga mu bwanwa.

Tea bag: Benshi bazi ko akamaro ka tea bag ari ukuyishyira mu cyayi igahindura ibara gusa ariko burya si byo gusa ahubwo iyo yamaze gukoreshwa uyikuba mu bwanwa ahari ibiheri nabyo abahanga bagaragaje ko bikiza mu gihe gito cyane.

Cocombre: Utabonye ibyo byose rero ushobora no gukoresha cocombre kuko ikize kuri vitamin C na K birinda kubyimbirwa bikanakiza ibiheri byo mu bwanwa.

Icyitonderwa! Mu gihe wakoresheje kimwe muri ibi bintu, si byiza gukoresha ikindi, ibyiza ni uguhitamo kimwe uzajya ukoresha ubundi ugaca ukubiri n’ibiheri byo mu bwanwa byajyaga bigutera ipfunwe mu bandi.

Src: doctricimo.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND