RFL
Kigali

Beauty For Ashes bamaze iminsi mu bihe by'umunezero usendereye bagiye gukora igitaramo gikomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/07/2018 12:34
0


Nyuma y'igitaramo gikomeye bakoze umwaka ushize wa 2017 kikanyura imitima ya benshi, itsinda Beauty For Ashes rihimbaza Imana mu njyana ya Rock ryongeye gutegura ikindi gitaramo kidasanzwe bise Unstoppable kizaba mu minsi micye iri imbere.



Kugeza ubu nta makuru menshi aratangazwa kuri iki gitaramo cya Beauty For Ashes ajyanye n'aho kizabera, amatike yo kwinjira ndetse n'abahanzi bazafatanya. Icyakora ku mbuga nkoranyambaga z'iri tsinda hariho amakuru avuga ko igitaramo bari gutegura kizaba tariki 04/08/2018, akaba ari igitaramo bise 'Unstoppable'. Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes (B4A) yemereye Inyarwanda.com ko bari gutegura igitaramo gikomeye kizabera mu mujyi wa Kigali.

Igitaramo Beauty For Ashes bagiye gukorera i Kigali

Tariki 9 Nyakanga 2017 ni bwo Beauty For Ashes yakoze igitaramo cy'amateka mu kumurika album yitwa ‘Renaissance’. Ni igitaramo bise 'Renaissance Live Concert'cyabereye mu ihema rya Kigali Serena Hotel cyitabirwa ku rwego rushimishije ndetse benshi banyurwa bikomeye n'umuziki wa Beauty For Ashes. Muri iki gitaramo bari batumiye Aime Uwimana na Adrien Misigaro winjijwe mu muziki n'indirimbo yakoranye na Meddy yitwa “Ntacyo nzaba” ndetse n'indi yitwa “Nkwite nde” yakoranye na The Ben.

Image result for Beauty For Ashes igitaramo amakuru

Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes

Nyuma y'icyo gitaramo umwaka ushize, bamwe mu bagize Beauty For Ashes bahise binjira mu munsi y'imigisha. Hano twavugamo Olivier Habiyaremye wakoze wambikanye impeta y'urudashira na Pilote Esther Mbabazi mu birori byabereye muri Kenya tariki ya 17 Nzeli 2017 ndetse na Kavutse Olivier n'umugore we Amanda Kavutse bibarutse imfura yabo bise Jireh Reign Shi-Rong Kavutse. Bibarukiye muri Canada tariki 6 Gashyantare 2018.

Mu mpera za 2017 Beauty For Ashes yahawe igihembo mu irushanwa Groove Awards Rwanda aho indirimbo yabo 'Yesu ni sawa' yabaye indirimbo nziza y'amashusho. Kavutse Olivier akimara guhabwa icyo gihembo, yashimiye Imana kuba bakibonye nyuma y'imyaka 7 bamaze mu muziki. Yavuze uburyo mu gukora indirimbo 'Yesu ni sawa' byabaruhije cyane, igakorwa n'aba producers batatu ariko aho isohokeye igakundwa n'abantu batari bacye. Kuri ubu rero Beauty For Ashes bagiye guhurira mu gitaramo bise Unstoppable. 

GrooveAwardsRwanda2017

GrooveAwardsRwanda2017

Kavutse Olivier ubwo yakiraga igihembo cyahawe Beauty For Ashes

REBA HANO 'YESU NI SAWA' YA BEAUTY FOR ASHES

Beauty For Ashes yatangiye umuziki mu mwaka wa 2010, kugeza ubu irashima Imana ko igikomeje umurimo w’Imana kabone n’ubwo hari abo batangiranye batakiri kumwe bitewe n’impamvu zinyuranye. Iri tsinda rikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Turashima, Yesu ni we Super star, Siripurize, Yesu ni sawa, Ni uwa mbere, The wonders of the son n'izindi zinyuranye.

Beauty For Ashes mu gitaramo baherutse gukora

Related image

Olivier Habiyaremye hamwe n'umugore we Esther Mbabazi

Kavutse Olivier n'umugore we Amanda Fung bibarutse imfura y'umuhungu-AMAFOTO

Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Kavutse na Amanda bibarutse imfura

REBA HANO 'YESU NI SAWA' YA BEAUTY FOR ASHES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND