RFL
Kigali

Andy Bumuntu yatunguye bikomeye umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/07/2018 10:23
6


Ku wa Gatandatu tariki 7 Nyakanga 2018 ubwo Jordan Mushambokazi yizihizaga umunsi mukuru we w’amavuko, ibi birori byagenze neza, gusa ubwo byari bigeze hagati inshuti ze zari zizi neza ko akunda Andy Bumuntu zaramumutunguje aramuririmbira bigera aho uyu mukobwa ibyishimo bimurenga ashaka kurira.



Ubwo ibirori byari bigeze hagati bagiye kuzana umutsima ngo bawukate bizihiza isabukuru y’amavuko ya Jordan Mushambokazi abawuzanye bazanye na Andy Bumuntu wasohotse mu nzu aririmbira uyu mukobwa wari uri muri 20 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w'umwaka wa 2018 n'ubwo nta kamba yabashije kwegukana. Uyu musore nyuma yo kuririmbira iyi nkumi byabaye ngomba ko yicara hasi maze yifashishije gitari aririmbira anacurangira uyu mukobwa.

Kuri uwo mugoroba wo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Jordan Mushambokazi hagaragaye abantu banyuranye barimo abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda banamugabira inka. Usibye aba ariko hari abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze z’urungano, ukongeraho n'abahanzi bafite amazina akomeye barimo Tizzo wo muri Active na Safi Madiba.

REBA HANO UKO ANDY BUMUNTU YATUNGUYE BIKOMEYE JORDAN MUSHAMBOKAZI

ABAKOBWA BAHATANIRAGA IKAMBA RYA MISS RWANDA 2018 BAGABIYE MUGENZI WABO INKA

Jordan

Jordan Mushambokazi ubwo yari asohotse asanze abandi muri ibi birori

JordanJordanJordanAndy Bumuntu yatunguye Jordan Mushambokazi aranamuririmbiraJordanJordan Mushambokazi yishimiye uku gutungurwa JordanJordanJordanJordan Mushambokazi yakatanye umutsima na benshi mu bari muri ibi biroriJordanAndy Bumuntu yahise aza kwicara hafi ya Jordan MushambokaziJordanJordan wabaye Miss Populaire ati "Tuguhaye inka..."JordanSafi Madiba, Tizzo wo muri Active na Andy Bumuntu Jordan

Jordan Mushambokazi yifotozanya nabo bari bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018safi madibaJordan Mushambokazi na Safi MadibaJordanJordan Mushambokazi na Tizzo wo muri ActiveJordan

Aha Jordan Mushambokazi yari kumwe na Muyoboke Alex

JordanJordan Mushambokazi na David Bayingana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kenny Kayihura5 years ago
    David Bayingana na Alex muyoboke ingo zarabananiye birirwa biruka mubana babatera ibi virus gusa ! Nkaba koko hmmm
  • ihoho5 years ago
    arikose Muyoboke ko ntajya mbona arikumwe numufasha we
  • 5 years ago
    ariko abantu babagabo batamenya ko bakuze birirwa munzana
  • I remember5 years ago
    Kenny kayihura cyokora nanjye narumiwe.cyane cyane david bayingana ko mbona aho cyahiye hose aba ariyo ubu umugore we ntiyumiwe koko?????erega iyo wavuye mubu celibataire hari ibyo wirengagizaga byinshi wakundaga.ubundi se ko byibura atanajyana n'umugore we byibuza???????ahaaaa nihitiraga ma sininjiye mubuzima bwawe arko kdi nimwe muba mwabwandaritse reka twirungurukire hhhhhhh
  • amazina5 years ago
    ni byiza ariko hari ibintu byinshi biburamo kugira ngo iyi birthday ibe yari kuryoha kandi ibe romantique kurushaho. ababiteguye bagize igitekerezo cyiza ariko ntibakinononsora neza. ibinti biri romantique biteguranwa ubwitonzi kandi buri wese uhari akagira uruhare kugira ngo uwayiteguriwe bimugere kumutima koko. gusa uyu mwanya ni mwiza pe. ubutaha mujye mutegura ibintu mubyitondeye nibwo bigira memories ziri very strong. murakoze i love y all and my Rwanda
  • njyewe5 years ago
    mind your business msaza burumwe agira uko amanaginga ibye rero rwana nizamu ryawe naryo ntiryorohewe





Inyarwanda BACKGROUND