RFL
Kigali

Paulo, umuhanzi wa mbere mu Rwanda wiyemeje kudakoresha amazina ye bwite no kutagaragaza isura ye mu muziki-IMPAMVU

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/07/2018 10:14
0


Paulo ni izina rishya mu muziki nyarwanda. Ni umusore ukiri muto, ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Paulo abaye umuhanzi nyarwanda wa mbere ufite umwihariko wo kutakoresha mu muziki amazina ye bwite ndetse yaniyemeje kutazagaragaza isura ye.



Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2018 ni bwo Paulo yinjiye mu muziki, yinjirana indirimbo yise 'Aradukunda'. Wumvise iyi ndirimbo ye ya mbere usanga ari umwe mu banyempano umuziki nyarwanda wungutse. Ni umusore uvuga ko Aime Uwimana ari we muhanzi w'icyitegererezo kuri we. Paulo amaze gukora indirimbo eshatu, gusa magingo aya amaze gushyira hanze imwe ari yo 'Aradukunda'.

UMVA HANO 'ARADUKUNDA' INDIRIMBO YA PAULO

Paulo yinjiranye umwihariko mu muziki nyarwanda dore ko abaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda wiyemeje kudakoresha amazina ye bwite kimwe n'uko nta na hamwe isura ye izagaragara yaba mu ndirimbo ze ndetse no mu itangazamakuru. Mu muziki we, yahisemo gukoresha izina 'Paulo' akaba ari izina yakuye ku Intumwa Pawulo. Avuga ku ntego ye mu muziki yagize ati: "Intego mfite ni ukwamamaza ubutumwa bwiza buhindura abantu nanjye nihereyeho."

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, twabajije Paulo icyamuteye kudakoresha amazina ye bwite kimwe no kutagaragaza isura ye na cyane ko ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda uzanye aka gashya. Paulo yabwiye Inyarwanda.com ko yahisemo kutazajya agaragaza amazina ye n'isura ye mu muziki ku bwo kuzamura icyubahiro cy'Imana aho kwishyira imbere agaragaza isura ye. Yunzemo ko mu mashusho y'indirimbo ze azajya akoresha abandi bantu. Yagize ati:

Ngamije kuzamura icyubahiro cy'Imana gusa, kumenyekanisha ubutumwa bw'Imana, apana kwivuga, kwerekana imyenda nambaye. (.....)Ntacyo nenga ababikora buri muntu agira amahitamo ye ariko nge nsanga ntakwiriye guhangayikishwa n'imyenda ndi bwambare mu mashusho, mu isura ndagaragara gute, ese nisize gute,...icyo bizamfasha ni uko uzabasha gukurikira indirimbo zanjye nta kizamurangaza, ngo uyu muhungu yambaye ipantaro isa gutya,...

Paulo yashimangiye ko nta cyo anenga abahanzi bagaragaza amazina yabo ndetse n'amasura yabo na cyane ko buri we agira amahitamo ye. Gusa we ngo yasanze yakwiha uwo mwihariko kuko kuzamura icyubahiro cy'Imana. Yagize ati: "Buri muntu agira amahitamo ye ariko numva bidakwiriye ko nishyira imbere ngo ngende mvuga ko ndi igitangaza, ngo ngende mvuga ubuhangange bwanjye mu kuriririmbira Imana ahubwo ubutumwa ntanga ni bwo bukwiriye kugera kure hashoboka."

Inzozi Paulo afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni ukugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka. Ubwo yavugaga ku muhanzi w'icyitegererezo kuri we yagize ati: "Aime Uwimana. Ni umugabo utuje ku buryo ibyo aririmba bikora ku mutima kandi wuje ubuhanga butangaje." Paulo yabajijwe ibikwiriye kuranga umuhanzi wa Gospel, adusubiza muri aya magambo: "Kuririmba ibyo yizera kandi nawe ubwe agerageza gukora bityo akaba intangarugero mu bamubona bityo ubutumwa bwe buhita bworoha gutambuka."

UMVA HANO 'ARADUKUNDA' INDIRIMBO YA PAULO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND