RFL
Kigali

Umuhanzikazi Carine Tracy Umutesi yasoje kaminuza atangaza ko agiye gukora umuziki nta mbogamizi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/07/2018 12:29
0


Carine Tracy Umutesi, umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari mu byishimo bikomeye yatewe no gusoza amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Yahise atangaza ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu muziki we akawukora nta mbogamizi.



Tariki 06/07/2018 ni bwo Carine Tracy Umutesi yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri University of Kigali (UoK). Yigaga muri 'Procurement department', akaba ari ishami ryigisha ibijyanye n'amasoko (Ipiganwa ry'amasoko).

UMVA HANO 'I AM IN LOVE WITH JESUS' YA CARINE UMUTESI

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Carine Umutesi yavuze ko gusoza kaminuza bisobanuye ibintu byinshi kuri we cyane harimo no kuba agiye gushyira mu bikorwa ibyo yize. Yunzemo ko agiye kwiteza imbere ndetse akanateza imbere igihugu cye. Yagize ati:

Gusoza kaminuza kuri njyewe bisobanuye byinshi cyane harimo uburyo bwiza ngiye gukora ibyo nize bivuye muri Theory nkabishyira mu bikorwa nkiteza imbere ndetse n'igihugu cyanjye. Sinahagaritse umuziki nabanje gutunganya ibijyanye n'amasomo ariko ubu ngiye kuyigarukamo noneho nta mbogamizi...

Carine Tracy Umutesi

Carine Tracy yasazwe n'ibyishimo,...ngo agiye gukora cyane umuziki

Carine Umutesi Tracy ni umukristo mu itorero Jubilee Revival Assembly rikuriwe na Pastor Stanley Kabanda na Pastor Julienne Kabanda. Yatangiye gukora umuziki ku mugaragaro tariki 21 Nzeli 2016 ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko. ‘I am in love with Jesus’ (Ndi mu rukundo na Yesu), ni yo ndirimbo yinjiranye mu muzikiMu bahanzi nyarwanda ba Gospel akunda cyane ku isonga haza Patient Bizimana na Aline Gahongayire. Mu buhanzi bwe, Carine Tracy Umutesi yifuza gukora umuziki mu buryo bwa Live na cyane ko ageze kure yiga gucuranga gitari n'ibindi bicurangisho.

UMVA HANO 'I AM IN LOVE WITH JESUS' YA CARINE UMUTESI

Carine Tracy UmutesiCarine Tracy UmutesiCarine Tracy Umutesi

Carine Tracy Umutesi ni umwe mu barangije kaminuza muri University of Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND