RFL
Kigali

Nizzo wahishuye iby'inkundo zinyuranye yavuzweho yatangaje ibitaramenyekanye ku rukundo rwe na Anita Pendo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/07/2018 20:02
2


Nizzo Kaboss ni umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys wamamaye cyane mu ndirimbo zinyuranye z’iri tsinda. Ni umwe mu badakunze gusiba kuvugwa mu itangazamakuru. Kuri iyi nshuro yaganiriye na Inyarwanda.com aho yabajijwe ibintu binyuranye byiganjemo urukundo rwe ndetse na byinshi ku itsinda rya Urban Boys.



Nizzo twamubajije mu by’ukuri iby’imirwano ye na Safi Madiba atangaza ko ibyo atabizi ndetse ko bitigeze bibaho ndetse nanone ko abazanye izi nkuru ari impimbano. Twamubajije ku mukobwa bivugwa ko bakundanaga witwa Dabijoux ufunze atangaza ko atabizi ndetse yirinda no kugira icyo abitangazaho. Uko yakwepaga ibi bibazo ariko siko byagenze ubwo yari abajijwe niba Safi Madiba nta cyuho yasize muri Urban Boys.

Abajijwe niba Safi Madiba nta cyuho yasize muri Urban Boys, Nizzo yatangaje ko nta na kimwe cyane ko basigaranye itsinda kandi babungabunze abafana. Yabajijwe kandi niby’urukundo rwe na Anita Pendo, atangaza ko mu by’ukuri atigeze akundana na Anita ahubwo ko bari inshuti zisanzwe bityo abantu bakaba baritiranyije ubushuti bwabo n’urukundo.

nizzoNizzo Kaboss

Nizzo Kaboss yatangaje ko nta mukunzi afite yewe n'uwitwa Jesca Mwiza bakunze kumushinja batigeze bakundana. Yabajijwe niba atarabyara umwana n'umwe mu bakobwa bagiye bakundana atangaza ko nta mwana afite ndetse ko atigeze abyarana n’umukobwa uwo ari we wese. Nizzo yatangaje ko akunze guhura n’ikibazo cy’abamubeshyera ko akundana n'abakobwa banyuranye ariko mu by’ukuri ku bwe ngo yakundanye n'abakobwa batatu gusa kuva yaba Nizzo icyakora yanga gutangaza amazina yabo.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NIZZO KABOSS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nana5 years ago
    da bijou se bamufungiy iki
  • Mumporeze5 years ago
    Asyi, ariko abahanzi bo mu Rwanda nta kinyabupfura, umuntu aba azi ko ari imbere ya Camera, akavuga yishorogotora muri ibyo bizuru bye?





Inyarwanda BACKGROUND