Roberto Oliviera Gons Alvez de Carmo (Robertinho) umutoza mukuru wa Rayon Sports kuri ubu uri gushaka igikombe cya CECAFA KAGAME CUP 2018 avuga ko kuba Brezil yavuyemo abifata mu buryo bubiri kandi ko kuri we abona hakiri igihe cyo gutegura ikipe kuko ngo bakiri bato.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Robertinho uri muri Tanzania yatangiye avuga ku ngingo yo kuba Brezil yasezerewe avuga ko burya ngo ibiba ku rugamba byose bijya ku muntu warwinjiyemo.
“Gutsindwa n’ibindi bisa nabyo byose biba ku muntu winjiye mu rugamba. Rimwe na rimwe birababaza cyane gutsindwa ariko abantu hari igihe twiyibagiza uburyohe bw’urugendo abantu baba baratangiye kugeza ku mwanya batsindiwe” Robertinho.
Agaruka kuri Tite, umutoza mukuru wa Brezil, Robertinho avuga ko yakoze akazi gakomeye ko gufata ikipe akayikura ahantu hakomeye akayitegura agatuma ikina umupira ushimishije.
“Tite yakoze akazi gakomeye ko kuyobora ikipe ya Brezil ku buryo njyewe mbimushimira cyane kandi ndanamwubaha. Yafashe ikipe ayikura aho nakwita mu rwobo arayizamura atuma izamura icyizere yongera gukina umupira ushimishije. Gusa nyine nkunda kubwira abantu ko iyo umuntu agiye mu rugamba n’umutima wose ntabwo aba yifuza gutsindwa, iyo bibayeho niyo mpamvu bibabaza cyane” Robertinho.
Robertinho avuga ko Tite utoza Brezil yakoze akazi ko kubaka ikipe ayivanye ahabi
Robertinho yasoje avuga ko umubare mpuzandengo w’imyaka y’abakinnyi Brezil yari ifite ari muto ku buryo yizeye ko mu myaka iri imbere bazatwara igikombe cy’isi.
“Burya erega intsinzi inasaba igihe. Brezil yakinaga muri iki gikombe cy’isi ubona ko yiganjemo abakinnyi bakiri bato kandi beza nafite buri kimwe gitanga icyizere cyo kuzatsinda mu minsi iri imbere. Bariya bakinnyi baratanga icyizere kitakagabanyije cyo kuzatwara igikombe mu myaka iri imbere” Robertinho.
Brezil yasezerewe muri kimwe cya kabiri itsinzwe n'Ububiligi ibitego 2-1.
Brezil ntabwo yari yorohewe
Neymar JR Santos yatashye atabishaka
Ububiligi buzacakirana n'Ubufaransa kuwa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018
TANGA IGITECYEREZO