RFL
Kigali

Dore ibintu abagabo bakorera abagore babo bigatuma basenya ingo by’ako kanya

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/07/2018 14:25
4


Urukundo ni ryo pfundo ryo kugira ngo umugore n’umugabo babane kandi batuje, ibi bigerwaho rero kubera amarangamutim ya buri umwe kuri mugenzi we, bityo rero iyo umwe muri bo atubahirije bimwe mu bishobora gutuma umubano ugenda neza, urugo rurasenyuka.



Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe bimwe mu byo umugabo ashobora gukorera umugore we akaba asenye urugo rwabo. Ubusanzwe intego yo kubaka urugo iba ari amahoro n’umunezero ni nayo mpamvu kugira ngo umubano mwiza wiyongere ari ugusigasira ya mahoro n’umunezero buri wese akirinda icyabangamira umubano mwiza na mugenzi we buri wese agakora inshingano ze nkuko ziri.

Dore rero bimwe mu byo umugabo akora akaba ashyize iherezo ku mubano we n’uwo bashakanye

Gukekera umugore wawe ko hari amanyanga akora: Ubusanzwe iyo umugore yakunze ahora yigengesereye akagendera ku byo umugabo we akunda, ibyo yanga akabigendera kure, yirinda kugumana n’abandi bagabo umwanya munini kugira ngo umugabo we atamukeka ibindi. Aho kugira ngo umukeke amababa rero kandi muri we ahora yirinda icyakubabaza, mwereke ko umwizera ndetse ko umukunda kurusha abandi.

Kwirengagiza cyangwa kwibagirwa umumaro w’utuntu duto umugore agukorera: Ubusanzwe utuntu duto cyane tw’urukundo twongera umubano hagati y’abashakanye, rero niba uri umugabo ukaba utaduha agaciro ahubwo ukita ku bintu bibi bigaragara, umugore azacyeka ko hari icyo umuhishe. Niba ushaka ko urugo rwawe ruhora ari Paradizo, ha agaciro utuntu duto umugore agukorera ndetse nawe utumukorere bizarushaho kumushimisha agukunde burundu.

Kudasangira ibitekerezo: Rimwe na rimwe abagabo bagira kamere itari nziza yo guhisha ikibari ku mutima ahanini birinda ko umugore yabimenya akababara mu gihe ari ikintu kibabaje ariko burya si byiza kuko umugore akeneye ko umubwiza ukuri kuri buri kimwe cyose cyakubayeho. Iyo bitabaye ibyo rero bituma umubano wanyu ukendera kuko ufite ibyo umuhisha na we bikazamutera kuguhisha buri kimwe ndetse ntimube mukisanzuranaho bitewe n’uko umugabo hari ibyo yahishe umugore we.

Gushaka umugore ufite imico mibi wizeye ko azahinduka: Iri ni rimwe mu makosa abagabo bakunda gukora ahanini bagendeye ku kuba bakunze umukobwa mwiza cyane ku isura ariko ufite umutima mubi cyangwa ingeso mbi zamunaniye kuzireka bibwira ko nibamugeza mu rugo bizahinduka umugore akaba mwiza. Ni byiza gushaka umugore wabanje kubitekerezaho neza ku buryo atazakubera mubi mugeze mu rugo.

Guceceka cyane: Biramenyerewe ko abagabo badakunda kuvuga cyane ahubwo abagore ari bo bavuga menshi ariko burya ku bashakanye ni byiza kuganira kuri buri kimwe cyose kuko bifatwa nk’urufunguzo rw’umubano mwiza. Iyo umugabo ahora acecetse ntagire umwanya wo kuganiriza umugore we aba ari kwisenyera urugo ariko kandi niba akunda kuvuga kuri buri kimwe cyaba ikigenda neza cyangwa se ikitagenda neza bifasha urugo gukomera ndetse bikongera umubano mwiza w’abashakanye.

Kutita ku mugore mu gihe ari mu bibazo: Abagore ngo bateye nk’abana baba bakeneye umuntu ubaba hafi mu gihe bari mu bibazo runaka, bakenera umuntu ubatega amatwi kabone n’iyo utabaha igisubizo ariko ukaba wateze amatwi, icyo bakeneye ni ukubaba hafi gusa mu gihe batameze neza. Niba utita ku mugore wawe muri ubwo buryo rero urimo gusenya urwawe buhoro buhoro.

Kudasaba imbabazi: Burya ngo gusaba imbabazi ni ikintu gikomeye kandi cy’agaciro ku bashakanye, uretse ibyo kandi ni ikintu gito cyane kuvuga ngo 'mbabarira' bikemura ibibazo byose ahari intonganya hakaba amahoro n’umutekano. Abagore rero ntibakunda umugabo utava ku izima, niba ukoze ikosa ihangane uvuge ngo 'mbabarira' gusa birahagije ko umugore wawe yishima.

Nibitaba ibyo rero uzaba uri gusenya urwawe buhoro buhoro. Niba uri umugabo ukaba umaze gusoma iyi nkuru, gerageza wirinde bimwe muri ibi bintu umugore wawe adakunda uzaba uri kurema paradizo mu rugo rwawe.

Src: manipulateurswordpress.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nyiramiruho5 years ago
    Ibyobyose muvuze umugabo wanjye arabifite,ukongeraho atajyayigera ambyira ijambo "ndagukunda",ntarigera ampa indabo narimwe kandi arabizi ko nzikunda cyane.ntajya ananganitiza.
  • nyiramiruho5 years ago
    Ibyobyose muvuze umugabo wanjye arabifite,ukongeraho atajyayigera ambyira ijambo "ndagukunda",ntarigera ampa indabo narimwe kandi arabizi ko nzikunda cyane.ntajya ananganitiza.
  • Coco5 years ago
    Hum. Kuguca inyuma
  • Ntaribi5 years ago
    Muzajya mwishinga aba banyamurengwe, mwibera i Kigali, murya leta, mwamara kurengwa mukibwirako abagabo mugihugu tutahangayitse? Umugabo uba munzuye, akagaguhahira ibindi uba ushaka niki? Igihe atarakubwira ngo jya iwanyu aba akigukunda rwose.





Inyarwanda BACKGROUND