Abakangurambaga b’umwuga bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye birushaho kwigisha abaturarwanda gahunda zibafasha kwiteza imbere n’imiryango yabo. Kuri ubu bari kwita ku mibereho myiza y’umuryango, uburenganzira bw’umwana, imirire ndetse no kuboneza urubyaro.
Nyuma yo guhemberwa mu imurikagurisha rya Made In Rwanda Expo 2018 ry’Akarere ka Gasabo, nk’ababaye indashyikirwa muri iyo Expo, SIHCO ntiyiraye ngo yumve ko akazi kayo karangiye. Ibi byabateye imbaraga zo kumva ko hari byinshi bakora mu kurushaho gusigasira iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abanyarwanda, maze bagana no mu zindi ntara zitandukanye z’igihugu.
Nyuma yo guhabwa igihembo, SIHCO yakomeje ibikorwa byayo by'ubukangurambaga
Mu gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Nzige buvuga ko bumaze kubarura abangavu bagera kuri mirongo ine na batanu (45) batewe inda zitateguwe mu kwezi kumwe gusa, bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Nzige uherereye mu Karere ka Rwamagana bifuza ko ababyeyi bagira uruhare mu kwigisha abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko ngo bizagabanya umubare munini w’abangavu batwara inda zitateguwe no kwirinda indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Uburenganzira bw'umwana ni kimwe mu byo abakangurambaga ba SIHCO bibandaho
Ikibazo cy’abangavu bari gutwara inda muri iki gihe, kiragenda kirushaho gufata indi ntera, haba mu mujyi no mu cyaro, nyamara abakiri bato batunga agatoki ababyeyi babo kuba badafata umwanya uhagije mu gusobanurira abana babo ibijyanye n’imihindagurikire y’imibiri yabo ndetse n’ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Iki rero ndetse n’ibindi bibazo bigaragara mu baturage ni kimwe mu byo SIHCO yafashe iya mbere mu gukemura.
SIHCO ikoresha uburyo bw'ikoranabuhanga n'imodoka zabugenewe mu bukangurambaga
Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’umunyamakuru wa Radio Salus ubwo yari abasanze mu ishuri rya Nzige mu Karere ka Rwamagana bavuga ko uruhare rw’ababyeyi ari ingenzi nk’uko binashimangirwa cyane na Bagirishya Anaclet, umwe mu banditsi b’ikinamico ‘Umurage’ iri gukorana bya hafi n’abakangurambaga ba SIHCO mu kurushaho kwigisha abaturage babinyujije mu mikino y’ikinamico bakinira abaturage. Kuri iyi nshuro bakinnye ku bijyanye n’imyororokere n’imihindagurikire y’imibiri y’abakiri bato.
Kimwe mu byo bibandaho, harimo kwigisha ku buzima bw'imyororokere ku rubyiruko
Umuyobozi ushinzwe imireho myiza y’abaturage mu Murenge wa Nzige, Adolphe Gashumba, yagize ati “Ku bufatanye n’inzego z’umutekano hari gukurikiranwa abateye abo bangavu inda kuko imibare yabo igenda yiyongera nko mu kwezi kwa Gicurasi abatwaye inda bari 25 naho mu kwezi kumwe gusa bigeze muri Kamena bamaze kuba 45.”
SIHCO n'Ikinamico Umurage bakoresha uburyo bw'ikinamico bigisha abaturage
Si ikibazo cyo kwirinda inda zitateganyijwe gusa, Abakangurambaga ba SIHCO bigisha abaturage kuringaniza urubyaro, kurya indyo yuzuye, kwirinda umwanda, uburenganzira bw’umwana, uburinganire n’ubwuzuzanye, ubuzima bw’imyororokere n’ibindi. Ibi byose bakabikorana ikoranabuhanga ryihariye aho bakoresha imodoka zabo ziriho 'screen' nini igaragaza amashusho ndetse kuri ubu bakaba bafatanya n’Ikinamico Umurage mu buryo bwo kwigisha abaturage bakoresheje abakinnyi bakina ubuzima busa neza na bumwe baba babayemo, ibintu bifasha cyane gutambutsa ubutumwa mu buryo bworoshye.
Emmanuel Nkurunziza umukozi wa SIHCO hagati batanga amaradiyo ku baturage
TANGA IGITECYEREZO