iTel
Kigali

Mu 1947 imbunda AK-47 ifatwa nk’iya mbere mu guhitana abantu benshi yatangiye gukoreshwa: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/07/2018 11:19
0

Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 27 mu byumweru bigize umwaka tariki ya 6 Nyakanga, ukaba ari umunsi w’187 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 178 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1484: Umunya-Portugal Diogo Cão yavumbuye ubwirohero (aho rwirohera mu nyanja) bw’uruzi rwa Kongo, ku Nyanja ya Atlantika.

1885: Louis Pasteur yagerageje bwa mbere urukingo rw’indwara y’ibisazi by’imbwa, ku mwana w’umuhungu Joseph Meister wari warumwe n’imbwa irwaye iyi ndwara. Uru rukingo rwe rukaba rwarakoze.

1947: Imbunda zo mu bwoko bwa AK-47 zatangiye muri Leta y’abasoviyeti, nyuma yo kuvumburwa na Mikhail Kalashnikov. Iyi mbunda kugeza ubu ifatwa nk’iya mbere ku isi ihitana benshi.

1964: Igihugu cya Malawi cyabonye ubwigenge ku Bwongereza, maze tariki nk’yi mu mwaka w’1966 kiba Repubulika yayobowe bwa mbere na perezida Hastings Banda .

1967: Intambara yo mu gihugu cya Nigeriya yaratangiye, ubwo iki gihugu cyateraga agace ka Biafra kashakaga kwigenga. Iyi ntambara yamaze imyaka igera kuri ibiri n’igice yaguyemo abaturage basaga miliyoni 3 abandi bahunga ibyabo, ikaba ibarwa mu ntambara z’abaturage zikomeye zabayeho muri Afurika.

1975: Ibirwa bya Comores byabonye ubwigenge bwabyo ku Bufaransa.

Abantu bavutse uyu munsi:

1781: Stamford Raffles, umwongereza washinze igihugu cya Singapore nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1826.

1907George Stanley, umusirikare, umunyamateka akaba n’umwanditsi w’ibitabo w’umunyakanada, akaba ariwe wakoze ibendera ry’iki gihugu nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2002.

1914: Vince McMahon, Sr., umunyamerika watezaga imbere umukino wa Catch akaba ari nawe washinze ishyirahamwe mpuzamahanga ry’uyu mukino rizwi nka WWE, nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1984.

1921: Nancy Reagan, umukinnnyikazi wa filime w’umunyamerika, akaba ari umugore wa Ronald Reagan wabaye perezida wa 40 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse.

1937Michael Sata, wabaye perezida wa 5 wa Zambiya nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2014.

1946: George W. Bush, wabaye perezida wa 43 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yabonye izuba.

1946: Sylvester Stallone, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Rambo yabonye izuba.

197550 Cent, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya G-Unit yabonye izuba.

1979Kevin Hart, umukinnyi wa filime zisekeje w’umunyamerika nibwo yavutse.

1981: Nnamdi Asomugha, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Amerika (football Americain) akaba akomoka mu gihugu cya Nigeria, akaba ari umugabo w’umukinnyikazi wa filime Kerry Washington uzwi muri filime Scandal nka Olivia Pope nibwo yavutse.

1986David Karp, umushoramari w’umunyamerika washinze urubuga rwa Tumblr nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2014Dave Legeno, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanga mu mikino njyarugamba w’umwongereza yitabye Imana, ku myaka 51 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wa Mutagatifu Maria Goretti

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo gusomana (International Kissing Day).






Umwanditsi

UDAHOGORA Vanessa Peace

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS