RFL
Kigali

Umunyamakuru wa RBA Fionah Mbabazi yambitswe impeta n’umusore bagiye kubana akaramata-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/07/2018 10:19
4


Fionah Mbabazi, wamenyekanye cyane kuri Televiziyo y’u Rwanda nk'umunyamakuru usoma amakuru mu rurimi rw’icyongereza, mu minsi ishize yambitswe impeta n’umusore bamaze igihe bakundana ndetse bemeranya kubana n'ubwo yayimwambitse mu ibanga mu rwego rwo kwanga ko byajya mu itangazamakuru.



Nyuma yo kwambikwa impeta akemerera umusore bamaze igihe bakundana kuba babana, Fionah Mbabazi yashyize hanze amafoto yambaye impeta anatangaza ko yamaze kwemerera uwamwambitse iyi mpeta ko bazabana. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Mbabazi Fionah yashimiye cyane ababyeyi be arangije anishongora ku bagiye bavuga ko bidashoboka ko yabana n'uyu musore agira ati "Byabaye navuze Yego" cyangwa mu ndimi z'amahanga 'I Said Yes'. 

N'ubwo urukundo rw'aba bombi rutigeze ruvugwa cyane mu itangazamakuru cyangwa ngo usange bakunze gushyira hanze amafoto bari kumwe, amakuru Inyarwanda.com yabashije kumenya ni uko bamaranye igihe ndetse bakunze no gusohokana kenshi iyo bakitse imirimo. Nta byinshi biramenyekana ku bijyanye n’ubukwe bwabo gusa amakuru twabashije kumenya ni uko bari mu myiteguro y'ubukwe cyane ko bushobora kuba vuba cyane.

fion

Fionah Mbabazi umunyamakuru wa RBA usoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda

Fionah Mbabazi

Fionah Mbabazi ni we wigaragarije ko yamaze kwemerera umusore bagiye kurushingana

Fionah Mbabazi

Fionah Mbabazi mu minsi ishize yashyize hanze ifoto ari kumwe n'uyu musore bivugwa ko ari we bakundana ndetse n'amakuru yizewe ahamya ko ari we bemeranyije kubana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimi 5 years ago
    Ariko Mana Mbega byiza!! Fiona kuva kera nkukunda, nkwifurije ibyiza mu rukundo rwanyu mwembi!! Mbaragije Imana Gusa Nta kindi!!
  • 5 years ago
    kari gashaje
  • 5 years ago
    ndabona ari umusongarere wibyanwa
  • 5 years ago
    Ishyari.Umuzi hehe wowe? Shame on you.





Inyarwanda BACKGROUND