RFL
Kigali

MD avuga ko kujya i Nairobi muri Groove Awards byamuhamirije ko atazapfa atabonye andi masezerano yahawe-IMPAMVU

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/07/2018 19:44
0


Mugema Diedonne uzwi nka MD ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop. Uyu muraperi uvuye i Nairobi mu birori bikomeye bya Groove Awards Kenya 2018 avuga ko yahungukiye ibintu byinshi.



Ibirori byatangiwemo ibihembo bya Groove Awards Kenya 2018 byabaye tariki 24 Kamena 2018 bibera mu mujyi wa Nairobi. Ni ibirori byari bibaye ku nshuro ya 13. Mu bitabiriye ibi birori hari harimo n'itsinda ry'abanyarwanda barimo umuraperi MD umwe mu begukanye igihembo muri Groove Awards Rwanda 2017 ku itike y'indirimbo ye 'Yaguhenda' yabaye indirimbo nziza ya Hiphop.

Groove Awards Kenya

MD (uwa 4 uhereye ibumoso) ubwo yari mu birori bya Groove Awards Kenya 2018

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, MD yabwiye Inyarwanda.com ko kujya muri Kenya ari amasezerano y'Imana arimo gusohora. Aha ni ho yahereye avuga ko byamuhamirije ko n'andi masezerano yahawe n'Imana azasohora ndetse ngo ntabwo azapfa ayo masezerano adasohoye. MD yagize ati: "Kujyayo kwanjye byari isezerano ry'Imana bimpamiriza y'uko n'ibisigaye izabikora kandi sinzapfa bidasohoye."

MD ubwo yari kuri K24 imwe mu mateleviziyo akomeye muri Kenya

 

Akari ku mutima wa MD wakabije inzozi akagera muri Kenya

MD yadutangarije ko yari afite inzozi zo kujya muri Kenya kugira ngo yirebere aho umuziki wa Gospel ugeze. Nyuma yo kubigeraho arashima Imana mu buryo bukomeye bitewe n'uko yabashije kuhigira byinshi bizamubera impamba mu rugendo rwe rwa muzika. Ngo yajyaga yifuza kuzajya kureba ahantu haturuka ibikombe amaze kwegukana muri Groove Awards Rwanda. Kugeza ubu amaze guhabwa ibihembo bitatu bya Groove Awards. Ati:

Mu by'ukuri ibyo nahungukiye ni byinshi cyane icya mbere nabashije kugera aho ibikombe natwaye bituruka ni kenshi nari narabyifuje kandi burya no kujya mu gihugu kitari icyawe nabyo hari icyo bivuze kuko akanyoni katagurutse ntikamenya aho byeze, ikiruseho numvanga umuziki wa Gospel waho ngo ni wo uri hejuru koko narabibonye pe!

MD

MD yahuye na nyiri Groove Awards, Kevin Mulei birumvikana Kevin ntiyari gucika MD badafashe 'Selfie', MD yanahawe impano na Kevin

MD yasobanukiwe neza intego ya Groove Awards, yasanze hari abayifata uko itari

Yagize ati: "Kandi nabashije gusobanukirwa intego ya Groove Awards kuko benshi bayifata uko itari, kugeza aho nanjye hari habuze gato ngo mere nk'abandi. Abahanzi b'aho (Kenya) bafite umudendezo wo gukora umurimo w'Imana bataboshwe nk'uko twe tumeze ngo ni umuco kandi Imana ikabumva. Nk'abantu twajyanye barabyiboneye cyane bambera abahamya, ikiruseho ni uko kujyayo kwanjye byari isezerano ry'Imana bimpamiriza y'uko n'ibisigaye izabikora kandi sinzapfa budasohoye kuko inzira zayo si igihumbi ahubwo zirenze igihumbi."

MD ngo yakuyeyo ubutumwa bureba abantu bafata abategura Groove Awards nk'abatekamutwe

Yagize ati: "Nk'umuhanzi ukora injyana ya Hip hop Gospel nasanze hariya ari yo iri hejuru mu gihe inaha iwacu hari aho duhezwa bagufata uko utari nyamara baguteze amatwi ku butumwa uba uri gutanga hari icyo bwahindura. Kuri njye ni byinshi ni ukuri bisobanura, kuko Imana ikora nk'Imana yo ntirobanura ku butoni kandi ikoresha abo yiremeye iyo yavuze Yego, ni yego, kandi hari byinshi nigiyeyo bifite umumaro ku muziki wanjye, hari indi ntambwe nateye mu gihe abandi babona nk'aho Groove ari abatekamutwe nkuko babivuga. Kuri njye ni ikintu gikomeye cyane kuko hari abambonaga bakanyita umuhobyi."

MD yavuye muri Kenya ashengurwa cyane n'uburyo abahanzi bo mu Rwanda bitwa inzererezi

MD ati: "Ariko kumva ngo nagiye mu gihugu kubera umuziki mpamya y'uko ibitekerezo bari bafite ku babibonye byahindutse kuko mfite gihamya cyane muri famille yanjye. Hahahahah. Ni byinshi cyane! Uhereye hasi kugera hejuru kuko umukire mu muziki hariya bitandukanye. Natwe ni umuhanzi wa gospel mu gihe inaha iwacu ndebeye ku bambanjirije usanga nta n'igare afite cyagwa inzu yakuye mu muziki, kandi gospel yaho baribohoye mu byo bakora kuko barashyigikiwe cyane n'abashumba babo mu gihe twe batwita inzererezi."

Kujya muri Kenya byatumye MD yemeranya na Clapton Kibonke waririmbye ngo 'Iyo Imana igutindije iragutegera'

MD yagize ati: "Icyo nabasaba, umuhanzi wese ukora uko Imana ishaka nashyiremo imbaraga atitaye ku magambo bavuga kuko bavuga byinshi, kuko nta njyana itaramya cyagwa ihimbaze Imana dukore umurimo wayo kuko ihemba neza ku wayikoreye mukuri no mu mwuka, mureke twamamaze ubwami bw'Imana hose tuzakirwa kuko guhama hamwe sibyo Imana yaduhamagariye, kandi izaduhemba kuko njye ntagiye kubibona neza kandi ngo iyo igutindije iragutegera. Mu by'ukuri tugumemo tuyikorere kuko yo ikora nk'Imana. Murakoze"

MD

MD ubwo yari ahagurutse i Kigali yerekeza i Nairobi

MD

MD hamwe na Dina ubwo bari mu ndege

MD

Groove Awards Kenya

MD na bagenzi be ubwo batambukaga ku Itapi y'umutuku muri Groove Awards Kenya 2018

Noel Nkundimana

Noel Nkundimana uyobora Groove Awards Rwanda ni umwe mu batanze ibihembo muri Groove Awards Kenya 2018

Dinah Uwera

MD na bagenzi be ubwo bari bahuye na bamwe mu bayobozi ba Groove Awards Kenya

MD

Muri Kenya MD yagize umugisha wo gutumirwa n'itangazamakuru

MD

MD ubwo yatangaga ikiganiro kuri K24 yo muri Kenya

REBA HANO INCAMAKE Y'UKO BYARI BIMEZE MURI GROOVE AWARDS KENYA 2018 PART 1

REBA HANO INCAMAKE Y'UKO BYARI BIMEZE MURI GROOVE AWARDS KENYA 2018 PART 2

 

REBA HANO IKIGANIRO KEVIN NYIRI GROOVE AWARDS YAGIRANYE NA INYARWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND