RFL
Kigali

Collin wamenyekanye nka Manu muri filimi ' Virunga' yagize icyo avuga kuri filimi mbarankuru (documentaries)

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/07/2018 17:13
0


Abakinnyi ba filimi nyarwanda bagenda barushaho gutera imbere nk’uko n’umwuga wa cinema nyarwanda utera intambwe ijya mbere umunsi ku wundi. Ku kijyanye na filimi mbarankuru, bamwe mu bakinnyi ba filimi hari uko bazibona n’icyo bazivugaho.



Mu minsi mike ishize, herekanwe bwa mbere filimi mbaankuru (documentary) ivuga ku mateka y’u Rwanda, mbere, mu gihe ndetse na nyuma ya Jenoside. Muri iyo filimi yitwa ‘Rwanda From the Darkness kandi, hagaragaramo uburyo abanyamahanga bafata abanyarwanda.

Mu kwerekana iyi filimi, hari ibyamamare bitandukanye muri cinema nyarwanda nk’uko bigaragara mu mafoto n'inkuru INYARWANDA yatangaje. Jabiro Collin ni umunyamategeko, umukozi muri bank akaba n'umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda. Yamenyekanye nka Shakur muri 'Sakabaka' cyangwa Manu muri Virunga Film School; agaragara mu mashusho y'indirimbo 'No Stress' ya Dr. Jiji ndetse no mu ndirimbo 'Marina' ya Marina. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com avuga ko bitashoboka ko film documentaire igaragaramo abakinnyi ba filimi bose cyangwa benshi kandi bose batagaragaramo, cyane ko izo filimi ziba zifite icyo zigamije.

Collin

Collin Jabiro ni umunyaategeko, umukinnyi wa filimi agakora no muri Banki

Umunyamakuru amubajije niba filimi nk’izo zitazabuza isoko abakinnyi ba sinema nyarwanda yagize ati “Oya, tugomba gushyigikirana, izo filimi documentaire zigomba gukorwa nazo kandi ntago kuba zaba nyinshi byabuza isoko abakinnyi ba filimi kuko burya nayo ni igice kimwe muri cinema. buri yose iba ifite uburyo ikozwemo.”

Yakomeje atubwira ihuriro ry’abakinnyi ba filimi rya Hapa Media Center ndetse anadutangariza ko kuba amaze iminsi atari kugaragara mu ruhando rwa cinema nyarwanda ari akazi yari ahugiyemo. Collin avuga ko atavuye mu mwuga wo gukina filimi kuko abifata nk’ubuzima bwe ndetse ko abikunda cyane adashobora no kubireka. yavuze ko azagaruka vuba abamwishimira cyangwa abamufana bamutegereze vuba cyane.

Collin

Collin ntiyavuye muri cinema nyarwanda arahari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND