RFL
Kigali

Mugunga Yves watsinze ibitego byinshi mu cyiciri cya kabiri 2017-2018 avuga ko gutsinda AS Muhanga bihura n’igikombe cy’isi 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/07/2018 13:52
0


Mugunga Yves rutahizamu w’ikipe y’Intare FA kuri ubu niwe mukinnyi wasoje shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2017-2018 afite ibitego 21 ari imbere y’abandi , avuga ko AS Muhanga yababanje igitego ariko bayishyura banayitsinda bitewe n’uburyo barebye ibanga riri mu gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya.



Ikipe ya AS Muhanga ni yo yafunguye amazamu ku munota wa munani (8’) itsindiwe na Bizimana Yannick. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Byukusenge Jacob ku munota wa 59’ mbere y'uko Yves Mugunga ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 75’ ahita anuzuza ibitego 21 muri shampiyona.

“Muri macye twebwe twarebye imikino myinshi y’igikombe cy’isi 2018 tubona ukuntu amakipe yagiye yishyuranwa bitunguranye, tubasha kureba imikinire yacu n’ukuntu umutoza atubwira tuza kubikurikiza.  Twabashije kutava mu mukino hakiri kare n'ubwo twatsinzwe kiriya gitego, byaduhaye imbaraga zo kugaruka mu gice cya kabiri twashyizemo imbaraga turishyura turanatsinda” Mugunga.

Mugunga Yves aganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino

Mugunga Yves aganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino

Mugunga Yves yujuje ibitego 19 akaba anayoboye abandi

Mugunga Yves yarangije imikino ya 1/2 afite ibitego 18 aza gusoza afite ibitego 21

Ibitego 21 Mugunga Yves asozanyije shampiyona y’icyiciro cya kabiri ni ibintu avuga ko yari yarahize kuko ngo n’umwaka w’imikino ushize yari afite gahunda yo kubigeraho ariko ikibazo cy’imvune kimubera imbogamizi.

“Ni ibintu nari niteze kubera ko shampiyona y’umwaka ushize nari nagize ikibazo birangira ntakinnye neza ariko niyizera ko ku bwanjye ni uko niyumvaga, numvaga ngomba kurangiza shampiyona mfite ibitego byinshi bitewe n’imbaraga nakoresheje binatewe n’ikipe nziza ndimo” Byukusenge.

Mugunga avuga ko kugeza ibitego 21 muri shampiyona ari umusaruro w’ikipe nziza arimo ariko ko ashimira Byukusenge Jacob bita Hadji umukina inyuma kuko ngo yagiye amufasha akamuha imipira ibyara ibitego.

Muri uyu mukino, Mugunga Yves yatsinze igitego ahawe umupira na Byukusenge Jacob ari nako byagenze ubwo Byukusenge yatsindaga nawe umupira yari awuhawe na Mugunga Yves. Mu magambo ye yagize ati” Niko bisanzwe, niko dusanzwe dukina. Dushyira hamwe mu gushaka ibitego tugakina neza nk’uko umutoza abidusaba”.

Mugunga Yves yujuje ibitego 19 akaba anayoboye abandi

Mugunga Yves avuga ko Biramahire Abeddy ariwe muntu buzura cyane mu bakinnyi bashaka ibitego

Byukusenge Jacob avuga ko we na Mugunga Yves buzuzanya mu gukinana kuko Rubona Emmanuel yabamenyereje gufatanya no guhana imipira mu gihe umwe muri bo afite uburyo bwo gutsinda.

“Njyewe Yves Mugunga numva navuga ko tumenyeranye cyane kuko umutoza yanshyize inyuma ye aduha uburenganzira buhagije. Bityo rero nzi uburyo ahagarara ashaka umupira kandi nawe amaze kumenyera uburyo ntanga umupira wabyara igitego” Byukusenge.

Mugunga kandi avuga ko rutahizamu wo mu Rwanda baganira cyane ari Biramahire Abeddy wa Police FC bakagenda bungurana ibitekerezo mu bijyanye no gutsinda ibitego kuko ngo basanzwe ari n’inshuti zikomeye.

“Abataha izamu turaganira ariko ntabwo ari bose. Mfite inshuti yanjye yitwa Biramahire Abeddy we twarakuranye twanakinnye muri santere imwe. Ni umukinnyi mwiza abasha kumbwira nkore gutya na gutya nkumva ibyo ambwiye bimwe na bimwe nkabikurikiza. Numva rero binyubaka nkumva ko nanjye nzatera imbere” Mugunga.

Byukusenge Jacob atera umupira mbere yo gusimburwa na

Byukusenge Jacob ashimwa cyane na Mugunga Yves mu kuba yaramuhaye imipira ibyara ibitego uyu mwaka wa 2017-2018.

Mugunga YVes ubwo yatsindaga igitego cya 21 ahawe umupira na Byukusenge Jacob

Mugunga YVes ubwo yatsindaga igitego cya 21 ahawe umupira na Byukusenge Jacob

Mugunga Yves yaciye mu makipe atandukanye mu cyiciro cya kabiri arimo; Centre ya Shinning, Interforce FC, AS Muhanga, ASPOR FC mbere yo kugana mu Intare FA.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND