RFL
Kigali

Hagati y’ubwonko n’umutima, urukundo ruturuka he?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/07/2018 16:28
0


Nk'uko bisanzwe ndetse bizwi na buri wese urukundo ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu ndetse gikenerwa na bose, uwo rwagezeho ntaba akibashije kwiyobora we ubwe ahubwo atwarwa narwo rukamujyana aho rushatse cyane ko rutagira umupaka.



Ese ubundi urukundo ruturuka he?

Benshi bibaza ko ikintu cyose gikorewe mu mubiri byanze bikunze gituruka ku bwonko kuko iyo umuntu asitaye abyumvira mu bwonko ndetse n’ikindi kintu icyari cyo cyose gikorewe mu mubiri gihera mu bwonko ari nayo mpamvu bamwe bavuga ko n’urukundo rushobora kuba ruturuka mu bwonko.

Uretse ibyo kandi hari n’abandi bemeza neza ko urukundo ruva mu mutima cyane ko iyo umuntu akunze byumvikanira mu mutima aho usanga igitima cy’umuntu kidihaguza cyane kubera gukunda ndetse hari n’ubwo umuntu aba agikubita amaso uwo akunda umutima ukamusimbuka akaba ariho bahera bavuga ko urukundo ruturuka mu mutima cyane ko no mu kurushushanya benshi biyandikira umutima.

Ese hagati y’ubwonko n’umutima, urukundo ruturuka he?

Nyuma yo gusanga benshi batabivugaho kimwe, abahanga mu by’ubuzima bagerageje kurebera hamwe inkomoko y’urukundo maze baza guhuriza ku kuba ruturuka mu bwonko mu gice cyihariye kizwi nka Hypothalamus mu ndimi z’amahanga.

Iki gice gifite akazi ko kugenzura bimwe mu bice by’umubiri bindi birimo: umutima, ibihaha ndetse n’igifu, iki gice rero kigira uruhare mu guha amakuru umubiri wose harimo n’umutima ari nayo mpamvu twavuga ko n'ubwo umutima udaturukamo ibyiyumviro byo gukunda, ariko ugira uruhare mu kugaragaza bya byiyumviro.

Src: www.sciencedaily.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND