RFL
Kigali

MU MAFOTO:Akaliza Blessing Anaella yakorewe ibirori by’umunsi w’amavuko ku nkunga ya Ndayisaba Fabrice Foundation

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/07/2018 18:22
4


Akaliza Blessing Anaella umwana w’umukobwa wujuje umwaka abonye izuba kuko yavutse tariki ya 2 Nyakanga 2017 akaza guhura n’ikibazo cyo gutabwa mu musarane ariko abaturanyi bagatabarira hafi, yahise atangira gufashwa byose na Ndayisaba Fabrice Foundation kuri ubu akaba ameze neza.



Kuwa Mbere tariki ya 2 Nyakanga 2018 ni bwo Ndayisaba Fabrice uyobora akaba na nyiri umuryango uzwi nka “Ndayisaba Fabrice Foundation” yafashe urugendo agana mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Gatore, akagari ka Muganza mu mudugudu wa Rebero aho umuryango w’uyu mwana uba kugira ngo bamukorere ibirori byo kwizihiza umwaka amaze avutse. Muri uyu muhango, Ndayisaba Fabrice yavuze ko umuryango “Ndayisaba Fabrice Foundation” icyo umaze ari ugufasha abana badafite kivurira baba babana n’imiryango yabo bwite cyangwa babana n’abo mu miryango bafitanye isano.

Ndayisaba yavuze ko yaje kumenya ibijyanye na Akaliza Blessing Anaelle ubwo yasomaga ibinyamakuru akaza kubona inkuru ivuka ko mu Karere ka Kirehe, umurenge wa Gatore akagari ka Muganza mu mudugudu wa Rebero hari umwana wavanwe mu musarane nyuma yo gutabwamo na nyina umubyara. Nyuma ni bwo ngo yaje kwiyemeza kwita kuri uyu mwana kuzageza akuze agatangira kwishoboza kubaho kuko Murekatete Clarisse umubyara yavugaga ko yamutayemo bitewe n'uko yumvaga atazabona uko amurera kubera amikoro.

“Namenye amakuru y’uyu mwana biciye mu itangazamakuru kuko ntabwo nari kubimenya. Naje kuza muri Kirehe nshakisha aho aba ndahamenya bituma ngira imbaraga zo kwita kuri uyu mwana mu bushobozi umuryango wacu ufite. Ndishimye kuba ameze neza ndetse atanarwaragurika kandi hamwe n’Imana azakura nawe afashe umuryango Nyarwanda”. Ndayisaba Fabrice

Ndaisaba

Ndayisaba Fabrice yitegura kujya i Kirehe

Ndayisaba Fabrice yitegura kujya i Kirehe 

Ndayisaba Fabrice yashimye abatuye mu mudugudu wa Rebero bitanze bakavana uyu mwana mu musarane yari yatawemo bakamukorera isuku bityo ko isura nziza uyu mwana afite ari umusaruro mwiza w’akazi bakoze icyo gihe.

Iyamuremye Antoine umuyobozi w’umurenge wa Gatore wari witabiriye ibi birori yavuze ko Ndayisaba Fabrice atabona icyo amuvugaho kirenze kumubwira ko ari umugabo cyane kandi ko nk’umurenge nabo bemeye ko uyu mwana azajya ahabwa ibyo kumufasha kubaho byiyongera ku bitangwa na Ndayisaba Fabrice Foundation. Iyamuremye avuga ko mu murenge wa Gatore bagira gahunda ya “Shisha Kibondo” ibafasha kugaburira abana bakagira ubuzima buzira umuze.

Iyamuremye Antoine umuyobozi w'umurenge wa Gatore ageza ijambo ku bari bitabiriye

Iyamuremye Antoine umuyobozi w'umurenge wa Gatore ageza ijambo ku bari bitabiriye 

Mu nzira agenda

Mu nzira agenda 

....ageze i Kirehe

....ageze i Kirehe

Ndayisaba Fabrice yitegura kujya i Kirehe

Atunganya ibintu byose

Ndayisaba Fabrice yitegura kujya i Kirehe

Atunganya ibintu byose

Umutsima wari wateguriwe Anaelle

Umutsima wari wateguriwe Anaelle

Umutsima wari wateguriwe Anaelle

Abana mu mutuzo bategereje ibirori

Abana ku mukingo bitegeye abakinnyi

Abana mu mutuzo bategereje ibirori

Ndayisaba Fabrice ateruye Anaelle

Ndayisaba Fabrice yitegura kujya i Kirehe

Ndayisaba Fabrice ateruye Anaelle

Ndayisaba Fabrice (Ibumoso) na Antoine Iyamuremye (Iburyo) umuyobozi w'umurenge wa Gatore

Ndayisaba Fabrice (Ibumoso) na Antoine Iyamuremye (Iburyo) umuyobozi w'umurenge wa Gatore

Biragaragara ko Anaelle amaze gukura kandi ameze neza

Biragaragara ko Anaelle amaze gukura kandi ameze neza

Ababyeyi batandukanye batabiriye iki gikorwa

Ababyeyi batandukanye bitabiriye iki gikorwa 

Iyamuremye Antoine ateruye Anaella

Iyamuremye Antoine ateruye Anaelle

...amuha amata

Ndayisaba Fabrice yitegura kujya i Kirehe

anaelle

Anaelle akorerwa ibiro by'umunsi mukuru w'amavuko 

Abatuye umudugu wa Rebero batrashimirwa uruhare bagzie ku buzima bwa Anaella

Abatuye umudugu wa Rebero batrashimirwa uruhare bagzie ku buzima bwa Anaella

PHOTOS: Iradukunda Desanjo (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • naomi5 years ago
    Mana Nyagasani utitaye kuhahise huyu Ndayisaba musabiye umugisha mubyo akora byose
  • Kamana5 years ago
    Uyu musore arakabya kwifotoza, ubu ibi byose bikozwe ntatangazamakuru harikibazo?
  • Nkuranga vicky5 years ago
    Nukuri warakoze cyane muvandimwe Imana izakwitura urwo Rukundo wagaragarije uwo mwana
  • Gaki5 years ago
    Wowe wiyise kamana, ngo arakabya? Abandi babyigiraho Kuko babisomye! Nonese wowe ntabwo ukabije? Ese Akabije kuko yagize neza? Akwiriye kubishimirwa Kurwanjye ruhande niko mbitekereza! Wibaze ko hari igihe uriya mwana azasoma comment Yawe. Ese azakugaya cg azagushima?





Inyarwanda BACKGROUND