RFL
Kigali

Menya impamvu ukwiriye kujya uraza indimu ikase iruhande rw’uburiri bwawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/07/2018 15:08
1


Indimu ni rumwe mu mbuto zitangaje cyane kandi zifite umumaro urenze uko abantu bayitekereza, niba utekereza ko umumaro w’indimu ari ukuyishyira ku biryo kugira ngo birusheho kuryoha cyangwa se umuntu ayirya kugirango areke kugugarara munda gusa, uribeshya cyane.



Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imwe mu mimaro itandukanye yo kuraza indimu ikase mu cyumba cyawe, biragutangaza cyane kuko utari ubizi. Dore imwe mu mimaro yo kuraza indimu ikase iruhande rw’uburiri bwawe:

Indimu ikase ifasha ikuza imitekerereze y’umuntu: Umuhumuro w’indimu ikasemo kabiri ufasha umuntu gutekereza neza ndetse ugafasha ubwonko gukora neza kuruta mbere.

Indimu ifasha gusinzira byoroshye: Niba gusinzira nijoro bijya bikugora cyane ndetse ukaba hari ibyo wifuza gutekerezaho kugira ngo bigufashe kuzagira ibyo ukemura ku munsi ukurikiyeho, fata indimu ubundi uyikatemo kabiri uyiraze iruhande rwawe, bizatuma uhumeke neza, bigufashe kuruhuka neza nk'uko abahanga mu by’ubuzima babivuga.

Indimu ikase ikuraho stress: Impumuro y’indimu ifasha ubwonko bwacu gukora neza bityo bukabasha kwikemurira ibibazo umuntu atagombye kugira stress ngo imurenge nkuko T.Hasegawa, umwe mu bashakashatsi mu ishuri tekinike ryo mu gihugu cy’u Buyapani yabitangaje aho yifashishije imbeba maze akaziha bimwe mu bintu bikoze mu ndimu ari naho yaje gusanga indimu igabanya stress ku rwego rwo hejuru.

Indimu ikase ifasha umuntu kubyuka ameze neza: Kuraza indimu ikase mu cyumba cyanwe bizagufasha kubyukana akanyamuneza bitewe n’uko umunaniro wose uba wararanye uhita ushira, ubwonko bugakora neza bityo umuntu akabyuka ameze neza cyane bikanatuma yirirwana umunezero.

Indimu ikase ifasha umuntu gusinzira nk’uruhinja: Tuzi neza ko iyo umuntu arwaye ibicurane atajya apfa gusinzira neza kuko aba ahumekera mu kanwa, iyo ufashe indimu ukayegereza amazuru rero bigufasha guhumeka neza ubundi ugasinzira wivuye inyuma.

Kuraza indimu mu cyumba bisezerera imibu burundu: Niba wajyaga uzengerezwa n’imibu iba iguruka iruhande rwawe nijoro maze wacana itara ikakwihisha, impumuro y’indimu yakumara uwo muhangayiko kuko impumuro yayo ituma imibu yose igenda. Nk'uko mumaze kubyiyumvira rero indimu ni kimwe mu bisubizo wari waraburiye umuti mu gihe wabaga ugejeje amasaha yo kuryama.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marie Merci Niyomugabo5 years ago
    kbx ndabashimira cyane kuba mutugezaho ibintu by'ubwenge





Inyarwanda BACKGROUND