RFL
Kigali

CITY MAID S2EP2: Beni yatunguranye avuga ko afite umukunzi, Nikuze afata icyemezo cyo gusubira mu cyaro

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/07/2018 12:18
0


Mumaze kubimenyera ko buri cyumweru Inyarwanda.com tubagezaho igice gishya cya filime y'uruhererekane ya City Maid isanzwe ica kuri Televiziyo Rwanda. Kuri ubu tubazaniye igice gishya kigaragaramo Beni atangaza ko afite umukunzi naho Nikuze agafata umwanzuro wo kujya mu cyaro.



Mu gihe Beni ari gutegurwa ngo age ku ishuri, ari kubaza aho Nikuze yagiye, Mama we n’umugabo basigaye babana bakamubwira ko Nikuze yari umukozi ibyo yamukoreraga azajya abikorerwa na nyina (Mama Beni). Beni ababaza niba bazajya bajyana no gusura ba Eva, batangaye cyane Beni abasobanurira ko ari umukobwa w’inshuti ye kandi amukunda anabasobanurira impamvu amukunda.

Pizzo yabwiye Nikuze ibyo akora birimo no kwiga kandi akirihira, amumenyesha ko akora akazi kose kabonetse. Nikuze nyuma yo kurota Mario, umuhungu we agiye kugirirwa nabi, yafashe icyemezo cyo gusubira mu cyaro akajya kureba umuhungu we yiyemeza kuzahangana na Gatari mu buryo bwose. Muri iki gice kandi, hagaragaramo Nick ashaka guhura cyane na Nikuze ngo baganire ku bijyanye n’umwana uri ku ifoto Nick afite ndetse Maman wa Nick akaba yahamije ko uwo mwana ari uwa Nick.

Kanda hano Urebe Igice Gishya Cya Filime City Maid







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND