Zarinah Hassan, uzwi cyane nka Zari Hassan ni umugandekazi w'imyaka 37 y'amavuko, akaba umuherwekazi w'abana batanu barimo batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga ndetse n'abandi babiri yabyaranye na Diamond Platnumz. Kuri ubu hari umupasiteri wo mu Rwanda wifuza guhura nawe.
Nyuma y'aho Zari atandukanye na Diamond Platnumz, hari abagabo banyuranye bagiye bamwereka urukundo ndetse bamwe bemera gutanga imitungo yabo. Hari abandi bakomeje kwihanganisha Zari muri ibi bihe bikomeye arimo dore ko yatandukanye na Diamond nyuma y'igihe gito apfushije umugabo we babyaranye abana batatu. Rev Kayumba atangaje ko yifuza guhura na Zari bakaganira nyuma y'umuhanzi wo muri Kenya ukora indirimbo zihimbaza Imana uherutse gutangaza ko yakunze Zari ndetse ko yiteguye kumuha impano y'imodoka ihenze cyane.
Rev Kayumba wifuza guhura na Zari, ni umupasiteri w'umunyarwanda. Ubusanzwe ni umuhanzi mu muziki wa Gospel mu njyana ya Hiphop. Muri iyi minsi, Rev Kayumba akunze gushyira amafoto ya Zari ku mbuga nkoranyambaga akoresha, cyane cyane Facebook na Instagram. Ayo mafoto aba aherekejwe n'amagambo ataka uburanga bwa Zari. Amwe mu magambo yagiye aherekeza ayo mafoto hari aho Rev Kayumba yagize ati: "Waramutse Zari", "Queen" (umwamikazi), "Beautiful" (wuje uburanga) n'andi anyuranye y'urukundo. Ibi byatumye Inyarwanda.com iganira na Rev Kayumba tumubaza niba nta cyihishe inyuma yabyo.
Rev Kayumba yabajijwe niba atarabengutse Zari
Aganira na Inyarwanda.com, Rev Kayumba Fraterne uyobora umuryango Jehovan Tsdikenu Ministries yavuze ko akundira Zari uburanga bwe ndetse no kuba azi gukora. Yaduhamirije ko nta kindi kibyihishe inyuma. Gusa Rev Kayumba yadutangarije ko ajya yandikirana na Zari ndetse ahishura ko yifuza guhura na we. Rev Kayumba yizera ko Imana nibishaka izamuhuza na Zari bakaganira. Ngo ahuye na Zari, yakwishima cyane. Rev Kayumba ngo ahuye na Zari, yamushimira uburyo ari umudamu udasanzwe wirwanaho ahuye n'ikibazo kimitunguye. Birumvikana banaganira ku ijambo ry'Imana. Rev Kayumba yagize ati:
Njyewe nkunda umuntu urwana ishyaka cyane cyane nk'umudamu nk'uriya uba ushaka ko abana be baba mu buzima bwiza, buriya abamama cyangwa abadamu barakunda cyane ariko iyo umugabo amuciye inyuma barwana no gushakisha no kurwanira ishyaka kugira ngo abana be bagire uburere bwiza ku buryo arwana no kugira ngo abana batazagira icyo babura cyangwa bicuza mu buzima bwabo. Nkunda ko ari mwiza kandi azi gukora. Azi gukora kandi agakorera abana be. Yihesha agaciro, ni umugore w'umunyembaraga. Ni ibyo nta kindi kibyihishe inyuma kindi. Ntiturahura buriya Imana nibishaka tuzahura, ariko tubonanye nakwishima tukaganira kuko ni umudamu udasanzwe wirwanaho ahuye n'ikibazo kimitunguye kandi ahari urukundo n'umugabo we hazamo ibigeragezo byinshi. Ariko n'ubundi ndandika nkabona mbonye reply wenda tuzahura.
Rev. Kayumba Fraterne ni umuraperi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba na none umuyobozi wa Minisiteri yitwa ‘Jehovan Tsdikenu Ministries’ bisobanuye ‘Uwiteka gukiranuka kwacu’. Mu muziki, Rev Kayumba amaze gukora indirimbo zinyuranye aho twavugamo; Imbuto, Umukunzi wanjye yakoranye na Diana Kamugisha na Jack B, Love, Holy people, Mureke ibiyobyabwenge yakoranye na Jack B na P Fla, Africa, Ntimugire ubwoba, Worship God in Hiphop n'izindi.
Rev Kayumba Fraterne amaze gushyirwa inshuro ebyiri ku rutonde rw'abahatanira ibihembo muri Groove Awards Rwanda mu cyiciro cy'indirimbo nziza ya Hiphop (Best Hiphop song of the year). Rev Kayumba yamamaye cyane ubwo Inyarwanda.com yatangazaga inkuru ivuga uko yabwirije Miss Rwanda Bahati Grace akamwatuza. Uyu mupasiteri yongeye kuvugwa cyane mu ntangiriro z'uyu mwaka mu gihe cy'irushanwa rya Miss Rwanda 2018 aho yatangaje umukobwa ashyigikiye muri iri rushanwa.
Zari Hassan cyangwa se The Boss Lady
Rev Kayumba ati "Waramutse Zari"
Rev Kayumba ati "Byose birashoboka ku Mana"
TANGA IGITECYEREZO