iTel
Kigali

'Fragrance of Worship 2018' isize urukumbuzi mu mitima y'abakunda umuziki uhimbaza Imana-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/07/2018 11:50
0

Igitaramo ngarukamwaka ‘Fragrance of Worship' gitegurwa n'umuhanzi Fortran Bigirimana ku bufatanye na Moriah Entertainment Group gisize urukumbuzi rudashira mu mitima y’abari banyotewe no gukomeza kuramya kugeza Imana. Ni igitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 01 Nyakanga 2018.



Iki gitaramo cyabereye i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly (CLA) ahari hakoraniye abakrisitu n’abaramyi mu gitaramo gihembura imitima ya benshi gitegurwa na Fortran Bigirimana wari uturutse mu Bufaransa ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa mu ntumbero yo guhesha Imana icyubahiro.

Serge Iyamuremye na Gaby Irene Kamanzi ni bo bahanzi nyarwanda baririmbye muri iki gitaramo. Serge ni we wabanje ku rubyiniro. Yaririmbye ‘Biramvura’ ndetse na ‘Wanyujuje ishimwe’ akora mu nganzo benshi baranyurwa. Nyuma ye haje Gaby Kamanzi yamukoreye mu ngata aririmba ‘Nzahora nshima’ na ‘Arankunda’ asaba abari bateraniye muri icyo giterane gufatanya nawe guhimbaza Imana.

gitwaza

Gitwaza yabwirije muri iki gitaramo, anasengera babiri bemeye gukizwa

Umushyitsi mukuru Fotran Bigiraman ni we wari utahiwe mu gitaramo 'Umubavu uva mu karamya': Fotran witaye cyane ku ibara ry’umweru mu myambarire ye, yageze ku ruhimbi ari kumwe n’umusore wari uteze akagofero gafite uruhu rw’ingwe, aririmba indirimbo 'Mumfashe dushime'. Akigera ku ruhumbi yavuze ko ari umurundi, asaba abarundi n’abanyarwanda n’abandi bose ku mufasha guhimbaza Imana. Ati “Njye ndi umurundi, mumfashe guhimbaza Imana.” Yatambiye Imana biratinda aza guhamagara ku rubyiniro abaramyi bakomeye yatumiye barimo Maggie na Dena.

Maggie wavuye muri Canada yatangiranye imbaraga ahuza amajwi n’abamucurangira binyura benshi. Maggie Blanchard wavukiye mu mujyi wa Port-au-Prince muri Haiti, akaza kuba muri  Quebec na Canada akiri muto, yagaragaza kunyurwa n’uburyo yasanze abantu benshi bazi indirimbo ze. Uyu mugore wazengurutse mu bihugu nka France, Ivory Coast, Madagascar, USA ndetse na Haiti, yaririmbye indirimbo nka "Libere,"Pour tout ce que tu es" n’izindi nyinshi zatumye benshi bataha bakinyotewe.

Denise Mwanakitata Muwayi [Dena Mwana] wakunze guhurira ku rubyiniro na Maggie, ni umunyamuziki ukomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, byagera ku ijwi rye rigasendereza benshi. Denise Mwanakitata Muwayi wavukiye muri Republica iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) wamenyekanye mu ndirimbo nka "NOTRE DAME DE GRACE", yaririmbye mu gifaransa n'iringara aririmba 'Elombe' ndetse na  "Roho Yangu", "Thank You Jesus", "Senjela", usanga no kuri iTunes, Amazon, Google Play n’izindi zatumye igitaramo gihagarikwa hari benshi bakinyotewe.

Ku isaha ya saa tatu z'ijoro ni bwo igitaramo cyasojwe. Benshi ntibufuzaga gutaha, Fotran yafashe umwanya avuga ko ashimiye buri wese witabiriye iki gitaramo, ati “Mwihangane akaryoshye ntigahora mu itama. Ndabashimiye.” Akivuga ibi, bamwe mu bari aho, mu majwi yabo bati “haracyari kare ariko! Ntitwumva impamvu igitaramo gihagaritswe ubu.”

AMAFOTO:

UBURYO9HE

Gaby Irenze Kamanzi yari yaryohewe

PATIEN

Patient Bizimana yari muri iki gitaramo

DENA

Dena Mwana umunyamuziki wahiriwe n'ijwi

DENA

MWANA

 Abantu benshi bahembuwe n'iki gitaramo

GITWAZA

Apotre Paul Gitwaza ni we wigishije ijambo ry'Imana

MAGGIE

Maggie, umugore w'umuramyi ubivanga no gutambira Imana

rdc

gasumuni

Gasumuni yari muri iki gitaramo

bizimana

bamufashije

baramwishimiye

Fortran yanyuze benshi

ubufaransa

banyuzwe

ubwitabire

Ubwitabire ntibwari hejuru

uwimana

Aime Uwimana muri iki gitaramo

gaby

serge

iyamuremye

Serge Iyamuremye ku ruhimbi

alexis

Alexis Dusabe afata amashusho y'urwibutso






Umwanditsi

Janvier Iyamuremye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS