RFL
Kigali

Miss Iradukunda Liliane yitabiriye iserukiramuco ryo gufungura site y’ubukerarugendo mu karere ka Ngororero -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/07/2018 11:22
2


Nyuma yuko Miss Iradukunda Liliane akomeje gukataza mu bikorwa byinshi bitandukanye aho amaze iminsi yibanda ku bikorwa byo gufasha urubyiruko hirya no hino mu gihugu, kuri ubu yakomereje ibikorwa bye mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco aho kuri uyu wa gatanu tariki 30 Kamena 2018 yatangiriye mu ntara y'Uburengerazuba.



Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yateguye iserukiramuco afatanije ni ishuri ryigisha ibijyanye n’ubukerarugendo ryitwa ESECOM RUCANO aho abitabiriye iryo serukiramuco baturutse mu bigo bitandukanye byo muri karere ka Ngororero ndetse n’abayobozi ku rwego rw’akarere barangajwe imbere n' umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza, abayobozi b’ikigo ku rwego rw’igihugu ndetse n’abahagarariye inzego za gisirikare na police muri aka karere.

Ni igikorwa kitabiriwe n’urubyiruko rwinshi kuko usibye kuba bagaragaje inyota yo kumva amateka n’ubusobanuro bwimbitse k’umuco nyarwanda benshi muri bo bari bagize amahirwe yo kubona Nyampinga w'u Rwanda 2018 amaso ku maso cyane  byagaragaye ko benshi muri bo babifataga nk’ibitari kuba ako kanya.

Muri uwo muhango ninaho hamuritswe site y'ubukerarugendo bushingiye k’umuco yubatswe muri icyo kigo kugirango ijye ifasha benshi mu rubyiruko kumva neza no gusobanukirwa amateka y’umuco Nyarwanda ndetse na bimwe mu bikoresho byifashishwaga cyera benshi muri bo bari babonye bwa mbere. Nyuma yo kuzenguruka iyi site umuyobozi wungirije w'akarere ka Ngororero wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yasabye urubyiruko gukomeza kwiga amateka kugira ngo bakomeze no gusigasira umuco w’abanyarwanda aho yagize ati " iyi ni impamba ndetse ni intwaro izabafasha kumenya byinshi ku muco nyarwanda ndetse n’amateka"

Yakomeje ashimira abateguye uyu muhango aho yavuze ko nk’Akarere bishimiye iki gikorwa kandi bazakomeza kubaba hafi kugira ngo  kitazigera gisubira inyuma ahubwo kizakomeza gutera imbere.yaboneyeho numwanya wo gushimira Miss Rwanda 2018 watekereje iki gikorwa kuko umuco ni inkingi ya mwamba mu buzima bw’umuntu kandi anamushimira kuba yagendereye aka karere.

"Muturere twose uzi uyu munsi wahisemo gukorera iki gikorwa cyiza mu karere kacu ka Ngororero benshi mu rubyiruko batumvaga ko bazakubona ariko barakubonye kandi bakubonye mugihe cyiza, wakoze kuza pe bagushimire cyane."

Iri serukiramuco ryagaragayemo ibice bitandukanye harimo imivugo, imbyino, ubugeni n’ibindi byinshi bitandukanye aho TTC Muramba yaje guhigika ibindi bigo igakurikirwa na CIC Muramba, C.Sc Muramba iya kane iza kuba ESECOM RUCANO. Mu bugeni Nsengimana Hermogene yabaye uwa mbere akurikirwa na Kayisire Eddy Japonain uwa gatatu aba Bizimana antoine clara

Mu ijambo rye Miss Rwanda 2018 yakunze kwibanda ku kwereka urubyiruko uruhare ndetse n’akamaro k'umuco ndetse nubwiza bw’umuco wacu. yababwiye ko iterambere ryose bakwifuza kugeraho iyo rishingiye kumuco riba ari ryo terambere nyaryo. yavuze ko umuco nyarwanda ufite ubukungu bwinshi kandi bwadufasha kugera kuri byinshi mubuzima bwacu bwa buri munsi. Iradukunda Liliane yagize ati "umuco ni nkamaraso atemba mu mubiri w'umuntu iyo udafite amaraso ntiwabaho kimwe nuko tudafite umuco ni nkaho twaba tutariho.mureke tuwurate ndetse dusigasire amateka yacu kuko avuze byinshi mu buzima bwacu"

Nkuko Rwanda Inspiration Back Up bareberera ibikorwa bya Miss Rwanda 2018Iradukunda Liliane ngo  araza gukomereza ibikorwa nkibi muntara zose ndetse numugi wa kigali ariko akaba ari no gutegura ibindi bikorwa azagenda yitegira hanze yigihugu.

Miss Rwanda 2018Miss Iradukunda Liliane akigera muri iki kigoMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Abashyitsi bakirijwe imbyino za gakondoMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Byinshi mu bijyanye n'umuco byagaragaye muri iri serukiramuco ryabereye mu NgororeroMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda Iradukunda Liliane aganira nabitabiriye iri serukiramuco






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakizamungu Herman 5 years ago
    Umuvugo wa Tuyizere Remy wa GS Muramba B ntiwawuvuze kandi warashimwe cyane .CSC Muramba ongeraho A kuko tugira Muramba A na Muramba B.Ibindi wabikurikiranye neza kandi byari ibirori byiza cyane.
  • Gogo Mahoro5 years ago
    Miss yambara nabi rwose ....





Inyarwanda BACKGROUND