RFL
Kigali

Muvunyi Yesaya wari ugiye guhagarikwa na ADEPR azira gutinda gushaka yarushinganye n'uwo yise ikibasumba-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/06/2018 10:43
3


Muvunyi Yesaya, uumuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana utuye mu karere ka Nyagatare, mu gihe gishize humvikanye amakuru y'uko yari agiye guhagarikwa na ADEPR azira gutinda gushaka, gusa magingo aya yamaze kurushinga hamwe n'umukunzi we yise 'Ikibasumba'



Tariki 23 Kamena 2018 ni bwo Muvunyi Yesaya n'umukunzi we Chantal Mukanyandwi yise Ikibasumba basezeranye imbere y'Imana n'imbere y'abakristo mu muhango wabereye mu Ntara y'Uburasirazuba mu rusengero rwa ADEPR Nyagatare mu karere ka Nyagatare. Kwiyakira (Reception) byabereye mu mahema y'urusengero rwa ADEPR Nyagatare. Byari ibyishimo byinshi kuri Yesaya n'umukunzi we ndetse n'inshuti zabo n'abavandimwe babo.

Yesaya

Yesaya yarahiriye imbere y'Imana ko azabana akaramata na Chantal

Tariki 4 Gashyantare 2018 ni bwo Muvunyi Yesaya yerekanywe mu miryango y'umukobwa iri muri KigaliTariki 15/06/2018 ni bwo Muvunyi Yesaya na Chantal Mukanyandwi basezeranye imbere y'amategeko ya Leta, mu muhango wabereye mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi. Saa munani z'amanywa z'uwo wa Gatanu, Muvunyi Yesaya yasabye anakwa umukunzi we mu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali kuri Jabbok iherereye i Gikondo imbere ya Ambassador's Park.

Muvunyi Yesaya w'imyaka 38 y'amavuko ni umukristo mu itorero rya ADEPR Nyagatare ari naho atuye akanahakorera ubuhanzi n'akazi ke kamutunze. Ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo; Hari igitondo, Tumushime, Dore umugisha, Ibikari n'izindi. Mu mwaka wa 2015 hatangajwe amakuru y'uko itorero rye rya ADEPR ryamushyizeho igitutu rimutegeka gushaka umugore atabikora bakamuhagarika ntazongere kuririmba mu nsengero zose za ADEPR muri Nyagatare. ADEPR ariko yaje kunyomoza aya makuru ivuga ko itakora iryo kosa, gusa iby'uko bari bagiye kumuhagarika byemezwa na bamwe mu basengera muri ADEPR Nyagatare ndetse na Yesaya yigeze kubitangariza umunyamakuru wacu.

Yesaya

Yesaya yasomye Chantal amuhamiriza ko ari we mukobwa uhiga abandi ku isi

Icyo gihe ubwo byasakuzaga cyane muri Nyagatare ko Yesaya agiye guhagarikwa na ADEPR, Muvunyi Yesaya yahise ategura ubukwe vuba na bwangu aho bwagombaga kuba mu mwaka wa 2016, gusa buza gupfa kuko umukobwa bakundanaga icyo gihe ari we Peruth Mutuyimana bahise batandukana dore ko Yesaya ngo yasuzumye neza uwo mukobwa akaza gusanga batarambana bagatandukana gutyo. Nyuma yo gukira igikomere, Muvunyi Yesaya yongeye kujya mu rukundo akundana n'umukobwa witwa Chantal Mukanyandwi ari nawe bamaze gusezerana imbere y'Imana.

Yesaya yiyamye abamutukira umukunzi we Chantal

Bamwe mu babonye amafoto ya Yesaya na Chantal banyujije ibitekerezo byabo ku Inyarwanda.com bavuga ko Yesaya ataberanye na Chantal kuko ngo umukobwa ari mubi ku isura. Ibi byatumye Yesaya ahishura icyatumye akunda Chantal. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Muvunyi Yesaya yavuze ko abavuga ko Chantal ari mubi batazi icyo yamukundiye. Yunzemo ko yamukundiye umutima mwiza afite atigeze asangana undi mukobwa ku isi. Yakomeje amubwira amagambo yuje imitoma. Yagize ati:

Abavuga ngo Chantal ni mubi nibamundekere, ni njye uzi icyo namukundiye. Namukundiye umutima we mwiza agira. Cher Chantal ndamukunda cyane kandi namutoranyije muri benshi. Cher wanjye nzamukundwakaza, murinde icyamubabaza, nzamurinda icyamushavuza nzamuhoza mu gatuza kanjye, umutima wanjye utera tuzaba turi kumwe, nzamurinda ikibi kuko ni mwiza kuri njye ikibasumba cyanjye. Mahoro yanjye, ibyishimo byanjye, reka mutake mutoneshe, nzamurinda icyamubabaza cyose, aragahorana nanjye ibihe byose, tuzatandukanywa n'urupfu cyangwa Yesu agarutse. 

AMAFOTO

Muvunyi YesayaMuvunyi YesayaYesayaMuvunyi YesayaYesayaMuvunyi YesayaYesayaMuvunyi YesayaYesayaYesayaMuvunyi YesayaMuvunyi YesayaYesaya

Muvunyi YesayaYesaya

Mu birori byo gusaba no gukwa

Muvunyi Yesaya

Yesaya hamwe na Chantal yise Ikibasumba 

AMAFOTO:Rusanganwa Erick Stones






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhigirwa5 years ago
    Ubaka urugo amagambo uyareke
  • Topman 5 years ago
    Uyu mukobwa ni mwiza abamuseka ni abashaka kumusebya . Nanjye ndifuza kubona usa nawe . Uwumva yantwaza akabando kiminsi namubwiriki : 0722709009
  • Emmanuel5 years ago
    Gutinda gushaka se ni ikibazo cyitorero cg icyumuntu Ku giti cye? Jye ntawampatira gushaka rwose.





Inyarwanda BACKGROUND