Ituze Nicole uzwi nka Nick Nicole ni umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko akaba umuhanzi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu ari mu byishimo byo kurangiza kaminuza akaba atewe ishema no kuba agiye kujya ku isoko ry'umurimo.
Ituze Nicole akomoka i Rubavu mu Rugerero. Ni umukristo mu itorero Restoration church. Kuri uyu wa Kane tariki 28 Kamena 2018 yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) yakuye muri IPRC-North aho yigaga ibijyanye n'amashanyarazi (alternative energy yahindutse Renewable Energy). Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Nick Nicole yabajijwe uko yakiriye gusoza icyiciro cya mbere cya Kaminuza, asubira agira ati:
Nigaga alternative energy, ubu yabaye Renewable Energy, gusoza A1 nabyakiranye akanyamuneza kuko burya sinjye wahera amashuri ararushya, ubu ngiye kujya ku isoko ry'umurimo meze neza kuko ibyo nize ntabwo nabyicarana.
Nick Nicole yasazwe n'ibyishimo nyuma yo gusoza kaminuza
Akenshi urubyiruko rusoza kaminuza, rukunze gukoresha ibirori byo kwishimira impamyabumenyi ruba rwahawe, bamwe muri bo bakanaboneraho kugaragariza imiryango yabo abakunzi babo. Nick Nicole mu birori yakoresheje byo kwishimira impamyabumenyi yahawe, nta nshuti y'umusore bakundana yerekanye. Abajijwe niba ubusanzwe afite inshuti y'umusore bakundana yagize ati: "BF (Boy friend) azagaragara."
UMVA HANO 'NZI NEZA' INDIRIMBO NSHYA YA NICK NICOLE
Nick Nicole hamwe n'umubyeyi we
Nick Nicole yasoje kaminuza arataraka ati 'Si njye wahera, amashuri ararushya'
UMVA HANO 'NZI NEZA' INDIRIMBO NSHYA YA NICK NICOLE
AMAFOTO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com