RFL
Kigali

Sam Muvunyi yateguye igitaramo 'The Real Independence' yatumiyemo Gikundiro, Isaac Rabine n'amakorali 5

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/06/2018 11:21
0


Umuhanzi Sam Muvunyi agiye gukora igitaramo yise 'The Real Independence'. Ni igitaramo yatumiyemo abaririmbyi banyuranye barimo Isaac Rabine, Gikundiro Rehema ndetse n'amakorali agera kuri atanu.



Iki gitaramo kizaba kuri iki Cyumweru tariki 01/07/2018 kibere kuri ADEPR Gikondo-Karugira kuri Merez ya kabiri hafi hafi y'ahahoze isoko. Iki gitaramo kizatangira Saa Kumi n'imwe z'umugoroba. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Muri iki gitaramo, Sam Muvunyi azaba ari kumwe na Isaac Rabine, Gikundiro Rehema, korali Ubumwe, korali Umuriri, korali Urukundo, korali Ebenezer na korali Rehoboth. Muvunyi Sam yatangarije Inyarwanda.com intego y'igitaramo cye muri aya magambo:

Ni concert nise The Real Independence izaba ku itariki ya mbere y'ukwa karindwi aho abanyarwanda twese muri rusange tuzaba twizihiza ubwigenge. Nahishuriwe ko muri Yesu dukwiriye kuva mu byaha (Free from sins) ari yo independence nyayo kubohorwa n'Imana. Kuri uriya munsi abantu benshi bizihiza ubwigenge ndetse ugasanga hari abo birangiye ahubwo baboshye bitewe n'imyitwarire yabaranze idahesha Imana icyubahiro. Rero ni umwanya mwiza Imana iduhaye wo gutaramana n'abanyarwanda tukababwira y'uko nyuma y'ubwigenge dukwiriye no kubaho tutaboshywe n'ibyaha tukava mu bukoroni bwa Satani.

Image result for Sam Muvunyi amakuru

Muvunyi Sam

Muvunyi Sam yavuze ko hari agashya ahishiye abazitabira igitaramo cye. Yagize ati: "Ni concert tuzabanamo n'abandi bakozi b'Imana barimo Isaac Rabine, Gikundiro Rehema, Ev Ticien. Ndetse dufite surprise twabahishiye y'abaramyi bazaza kudufasha umurimo batari kuri poster. Kandi dufite n'itsinda ry'abinginzi rizatwinjiza mu bihe byo gusenga ku buryo mbese tuzaba tuguwe neza kuri uriya munsi."

Sam Muvunyi

Muvunyi Sam

Muvunyi Sam

Igitaramo Sam Muvunyi yateguye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND