RFL
Kigali

Amarushanwa ya Miss na Mister Elegacy yatangiye, utsinze ntaba yemerewe kwitabira irindi rushanwa atabiherewe uburenganzira

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/06/2018 17:47
0


Nyuma y’imyaka ibiri irushanwa rya Miss/Mr Elegancy ritaba ubu ryamaze kugaruka aho ryitabirwa n'abakobwa n’abasore. Ibirori nyir'izina bizaba ku wa 19 Kanama 2018 ndetse ibisabwa ku bashaka kwiyandikisha byagiye hanze. Hatorwa abakobwa n'abahungu hashingiwe ku bintu bitatu ari byo; Umuco, Uburanga n’Ubusirimu.



Muri 2016 ubwo iri rushanwa riheruka kuba ryegukannwe n’uwitwa Chris Junior Rutagengwa wabaye Rudasumbwa naho Nasra Umutoni agirwa Nyampinga waryo. Nk'uko ba nyiri ubwite baritegura babitangarije Inyarwanda.com ngo ntabwo ibyo batekerezaga byagenze neza ari nabyo byaviriyemo iri rushanwa guhagarara kugira ngo abaritegura bisuganye ariko nyuma y’imyaka ibiri bakaba bongeye kurisubukura. Muhayimana Clarisse yijeje Inyarwanda.com ko iri rushanwa rizagenda neza.

Kuri ubu abakobwa n'abasore batangiye kwiyandikisha kugeza tariki 14 Nyakanga 2018 ubwo bazaba bahitamo abazahatana ku munsi nyiri izina. Abari kwiyandikisha bagomba kuba bujuje ibi bikurikira yaba ku musore cyangwa umukobwa. Uwiyandikisha agomba kuba: afite hagati y’imyaka 18 na 25, kuba ari umunyarwanda, kuba atarengeje ibiro 60, kuba atarabyaye, kuba afite uburebure butari munsi ya metero imwe na santimetero mirongo irindwi [170 cm] no kuba yarasoje amashuri yisumbuye.

Miss elagacy Miss na Mister Elagacy bari batsinze muri 2016 

Inyarwanda.com yabajije ibihembo biteganyijwe ku mukobwa cyangwa umusore uzegukana iri kamba, Muhayimana Clarisse atangaza ko batarabimenya cyane ko hari abaterankunga bakiyongera. Yahise abwira umunyamakuru ko hari ikiganiro n'abanyamakuru bari gutegura ari nacyo bazatangarizamo ibi byose. Icyakora kimwe mu byo yabwiye Inyarwanda.com ni uko uwatsinze akegukanye ikamba aba atemerewe kwitabira andi marushanwa y’ubwiza keretse ari bo bamuhaye uburenganzira.

KWIYANDIKISHA WANYURA HANO...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND