RFL
Kigali

BASKETBALL: U Rwanda na Mozambique basangiye intsinzi mu mikino ibiri ya gishuti-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/06/2018 13:48
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Baskeball yagize umwanya wo gucakirana na Mozambique mu mikino ibiri ya gishuti yakiniwe kuri muri sitade nto ya Remera. Iyi mikino yarangiye amakipe asangiye intsinzi kuko buri kipe yatsinze umukino umwe.



Umukino ubanza wakinwe kuwa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018, u Rwanda rwatsinze Mozambique amanota 93-88 mbere yuko Mozambique itsinda umukino wa kabiri wakinwe ku Cyumweru amanota 81-68.

Kuwa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018, u Rwanda rwari mu rugo rwabashije kwitwara neza batsinda amanota 93-88.

Agace ka mbere u Rwanda rwatsinze amanota 23-24 mbere yuko Mozambique ikanguka igatsinda agace ka kabiri amanota 24-19. Agace ka gatatu nibwo u Rwanda rwazamuye amanota batsinda 26-16 mbere yo gutsinda agace ka nyuma (4) amanota 25-24.

Abakinnyi b'u Rwanda bishyushya

Abakinnyi b'u Rwanda bishyushya 

Abakinnyi ba Mozambique bishyushya

Abakinnyi ba Mozambique bishyushya

Muri uyu mukino, Helton Ubisse wa Mozambique yatahanye amanota 28 anaba uwa mbere warushije abandi mu gutsura umubano n’inkangara n'ubwo batsinzwe umukino. Manzi Dan w’u Rwanda yatsinze amanota 22, Mugabe Aristide kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda atsinda amanota 20 naho Kaje Elie asaruramo 19. Ku ruhande rwa Mozambique kandi, Kendal Manuel yatsinze amanota 19 naho Ismael Numamand yatinze amanota arindwi (7).

Mu gukiza inkangara (Rebounds), Kaje Elie (Rwanda) yahize abandi kuko yatabaye u Rwanda arukiza gutsindwa amanota umunani (8) mu gihe Custodio Muchate (Mozambique) yabikoze akabakiza kwinjizwa amanota atandatu (6).

Ku ruhande rw’u Rwanda, Manzi Dan niwe watsinze amanota menshi kuko yamazemo iminota 33.38 atsinda amanota 22 akora Rebounds zirindwi (7). Gasana  Keneth yakinnye iminota 30 atsinda amanota icumi (10) akora rebounds eshanu (5). Kaje Elie yakinnye iminota 28.28 atsinda amanota 19 anakora rebounds umunani (8). Hagumintwari Steven yakinnye iminota 20.41 naho Ndizeye Dieudonne ntabwo yigeze ajya mu kibuga.

Mwiseneza Maxime umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Aime Kalim Nkusi umwungirije bari babanjemo; Mugabe Arstide (8), Manzi Dan (6), Gasana Keneth (12), Kaje Elie (13) na Kami Kabange Milambwe (14).

Kuri iki Cyumweru tariki 24 Kamena 2018 ni bwo hakinwaga umukino wa kabiri nk’uko gahunda yabiteganyaga. Mozambique yatsinze u Rwanda amanota 81-68. Ku ruhande rw’u Rwanda habanjemo; Manzi Dan (6), Mugabe Arstide (8), Shyaka Olivier (10), Darrius Garret (11) na Gasana Keneth (12).

Agace ka mbere, Mozambique yatangiye ihagaze neza kuko yatsinze amanota 18 mu gihe u Rwanda rwari rufite amanota 15. Mozambique yakomereje muri uyu murongo wo gutsinda kuko nta gace na kamwe u Rwanda rwatsinzwe kuko agace ka kabiri yatsinze amanota 19-17 ari nako babigenje mu gace ka gatatu batsinda 19 kuri 12 y’u Rwanda. Agace ka nyuma Mozambique yatsinze amanota 25-24.

Pio Matos (10) umwe mu bakinnyi beza Mozambique ifite

Pio Matos (10) umwe mu bakinnyi beza Mozambique ifite

Muri uyu mukino, Kami Kabange Milambwe w’u Rwanda usanzwe akinira REG BBC yatsinze amanota 20 anaba uwahize abandi mu gutsinda mu gihe Nurmamand Ismael wa Mozambique yatsinze amanota 14 mu mukino.

Gasana Keneth w’u Rwanda yatsinze amanota 14 anatanga imipira umunani (8) yabyaye amanota, Shyaka Olivier yatsinze amanota icyenda (9) anakiza inkangara inshuro zirindwi (7 Rebounds). Houana Elvis (Mozambique) yatsinze amanota 14 naho mugenzi we Pio Matos atsinda amanota 11.

Ku ikipe y’u Rwanda, Gasana Keneth niwe wakinnye iminota myinshi (31.03) atsinda amanota 16, undi wakinnye igihe kinini ni Mugabe Arstide akaba na kapiteni (29.08) mu gihe Manzi Dan yakinnye iminota 26.31 agatsinda amanota umunani (8). Munyaneza Eric bita Bukofi niwe wakinnye iminota micye (3.23) ntiyanakuramo inota.

Uva ibumoso:Manzi Dan,Gasana Keneth na Darius Garret bakinira u Rwanda

Uva ibumoso:Manzi Dan,Gasana Keneth na Darius Garret bakinira u Rwanda

Darius Garret (11) w'u Rwanda ashaka inzira

Darius Garret (11) w'u Rwanda ashaka inzira 

Mwiseneza Maxime umutoza w'ikipe y'igihugu ya Basketball

Mwiseneza Maxime umutoza w'ikipe y'igihugu ya Basketball aganira na Kaje Elie 

Mugabe Arstide kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda

Mugabe Arstide kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 

Inaki Martin umutoza w'ikipe y'igihugu ya Mozambique

Inaki Martin umutoza w'ikipe y'igihugu ya Mozambique

Ismael Nurmamand (4) ajya gutsinda kuko atoroshye

Ismael Nurmamand (4) ajya gutsinda kuko atoroshye

 Gasana Keneth.

Gasana Keneth umukinnyi ufasha cyane mu ikipe y'u Rwanda kuko arugarira akanatsinda

Gasana Keneth (12) umukinnyi ufasha cyane mu ikipe y'u Rwanda kuko arugarira akanatsinda

Manzi Dan azamukana umupira agana ku nkangara

Manzi Dan azamukana umupira agana ku nkangara 

Abasimbura ba Mozambique

Abasimbura ba Mozambique

abafaa .

Abafana ,.

Abafana b'ikipe y'u Rwanda

Abafana b'ikipe y'u Rwanda

Manzi Dan imbere y'abakinnyi ba Mozambique

Manzi Dan imbere y'abakinnyi ba Mozambique 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND