Mu minsi ishize nibwo hatangiye kuvugwa urukundo hagati Nkusi Arthur ndetse n’umunyamideri akaba yaranabaye umwe mu bisonga bya Miss Rwanda mu mwaka wa 2015 Fiona Muthoni. Cyakora n'ubwo uru rukundo rwari rukunze kuvugwa si kenshi bajyaga bakunda kuvuga ku rukundo rwabo. Cyera kabaye uyu mukobwa akaba yemeye kuvuga ku rukundo rwe na Arthur.
Mu kiganiro uyu Muthoni Fionah yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko adakundana na Nkusi Arthur ahubwo atangaza ko bakorana muri kompanyi y’uyu munyarwenya yise Arthur Nation, abajijwe niba atarahawe aka kazi kuko bakundana uyu mukobwa yatangaje ko nta rukundo rw'abakundana bafitanye anongeraho ko ibijyanye n’abakunze kuvuga ko yaba yarahawe akazi muri Arthur Nation kuko akundana na Nkusi Arthur byo ataribyo ahubwo yakabonye kubera umuhate agira mu kazi ke ka buri munsi.
Muthoni Fionah yahakanye gukundana na Nkusi Arthur
Uyu mukobwa yongeyeho ko afite umukunzi ndetse uwo akaba atari Arthur anahishura ko umukunzi we bamaranye imyaka igera kuri itatu yose bakundana.
TANGA IGITECYEREZO