RFL
Kigali

Cyera kabaye Miss Muthoni Fionah yavuze ku rukundo rwe na Nkusi Arthur rwari rumaze igihe ruvugwa –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/06/2018 10:33
0


Mu minsi ishize nibwo hatangiye kuvugwa urukundo hagati Nkusi Arthur ndetse n’umunyamideri akaba yaranabaye umwe mu bisonga bya Miss Rwanda mu mwaka wa 2015 Fiona Muthoni. Cyakora n'ubwo uru rukundo rwari rukunze kuvugwa si kenshi bajyaga bakunda kuvuga ku rukundo rwabo. Cyera kabaye uyu mukobwa akaba yemeye kuvuga ku rukundo rwe na Arthur.



Mu kiganiro uyu Muthoni Fionah yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko adakundana na Nkusi Arthur  ahubwo atangaza ko bakorana muri kompanyi y’uyu munyarwenya yise Arthur Nation, abajijwe niba atarahawe aka kazi kuko bakundana uyu mukobwa yatangaje ko nta rukundo rw'abakundana bafitanye anongeraho ko ibijyanye n’abakunze kuvuga ko yaba yarahawe akazi muri Arthur Nation kuko akundana na Nkusi Arthur byo ataribyo ahubwo yakabonye kubera umuhate agira mu kazi ke ka buri munsi.

Muthoni Fionah

Muthoni Fionah yahakanye gukundana na Nkusi Arthur

Uyu mukobwa yongeyeho ko afite umukunzi ndetse uwo akaba atari Arthur anahishura ko umukunzi we bamaranye imyaka igera kuri itatu yose bakundana.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUTHONI FIONAH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND